00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatinze kubimenya: Mahamat Idriss Déby yavuze byinshi ku rupfu rwa se, akurira inzira ku murima abamwivuganye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Kamena 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno wayoboye Chad akaza kuva ku butegetsi arashwe n’inyeshyamba yavuze ko urupfu rwa se ari igihombo ku Banya-Chad ndetse akurira inzira ku murima inyeshyamba zarashe se zikaba zifuza gutaha binyuze mu mirwano.

Ku wa 20 Mata 2021 ni bwo Idriss Déby Itno wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’Umutwe wa Front for Change and Concord in Chad, FACT warwanyaga ubutegetsi bwe uyobowe na Mahamat Mahdi Ali.

Nyuma y’urupfu rwa Idriss Déby Itno, igisirikare cyahise gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko gishyiraho akanama kazayobora mu nzibacyuho gakuriwe n’umuhungu we, Mahamat Idriss Déby wari usanzwe ari na Jenerali mu Ngabo za Chad.

Nyuma y’amezi asaga atatu ayoboye Chad mu nzibacyuho, Mahamat Idriss Déby, yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique agaruka ku rupfu rwa se, ubuzima bwe bwite, imigabo n’imigambi afitiye igihugu cye n’umubano afitanye n’abavandimwe be.

Muri iki kiganiro Mahamat Idriss Déby yavuze ko yakuze yumva igisirikare ari umuhamagaro we.

Ati “Umuhamagaro wanjye buri gihe wari ukuba umusirikare mukuru, ni yo mpamvu data yanjyanye mu ishuri ryo kuntegura mu Bufaransa, aho namaze imyaka ibiri, kugeza mu 2006 hagati. Ngarutse muri N’Djamena nagiye mu ishuri ritegura abasirikare bakuru. Naribayemo umwaka mbere y’uko ninjira mu gisirikare nyirizina.”

Mahamat Idriss Déby yavuze ko yagiye ku rugamba bwa mbere mu 2007 ubwo yari mu basirikare barwanyaga inyeshyamba za Mahamat Nouri.

Ati “Nagiye mu masasu bwa mbere mu ntangiriro za 2007. Ubwo twari duhanganye n’inyeshyamba za Mahamat Nouri, mu mirwano twatsinze mu gace ka Djierna mu Burasirazuba, ku mupaka wa Sudani. Icyo gihe nakoraga nk’umusirikare utwara imodoka iriho machine gune.”

“Mu 2008, nari ndi kumwe na Maréchal (se) ubwo twagotaga abarwanyi mu gace ka Massaguet. Muri Gicurasi 2009, nari ndi mu basirikare bahashyije abarwanyi ba Timam Erdimi mu gace ka Am-Dam.”

Naguye mu kantu, Maréchal yapfuye nk’intwari

Mahamat Idriss Déby abajijwe ku rugamba se yaguyeho, yavuze ko ubwo imirwano yabaga we na se barwaniraga mu duce tujya kwegerana.

Ati “Urugamba rwo guhashya abacanshuro ba Mahdi Ali rwatangiye ahagana saa Kumi n’Imwe za mu gitondo, rubera mu bilometero 200 uvuye N’Djamena. Itsinda rya Maréchal n’iryanjye yari ari mu gace kamwe, atandukanywa n’ibilometero bike, yari ari mu majyaruguru twe turi mu majyepfo.”

“Ni nk’aho imirwano yatangiriye igihe kimwe, nko mu minota 15. Ubwo Maréchal yaterwaga ibikomere byamuviriyemo urupfu, nari nkiri mu mirwano. Ahagana saa Sita nyuma yo guhangana n’abacanshuro nibwo namenye ibyabaye. Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yambwiye ko data yajyanywe na Kajugujugu i N’Djamena.”

Mahamat Idriss Déby yavuze ko akimara kumenya aya makuru yahise ajya N’Djamena. Ati “Ako kanya nahise njyayo. Mu rugendo nsubira ku rugamba ni bwo namenyeshejwe urupfu rwe.”

Yakomeje avuga ko urupfu Idriss Déby Itno rwatunguye umuryango we n’igihugu muri rusange.

Ati “Byari ibintu biteye agahinda. Kuri njye, umuryango wacu, ku Banya-Chad no kuri Afurika. Agahinda ariko na none bikaba isoko y’ishema. Maréchal yapfuye nk’intwari nk’uko buri gihe yabyifuzaga. Ni ahacu ho kugaragaza ko dukwiye umurage yasize.”

Yabakuriye inzira ku murima

Abajijwe n’umunyamakuru niba abona imvururu zo muri Libya nk’agatotsi ku mutekano wa Chad cyane ko ari naho abarwanyi barashe se baturutse, yavuze ko koko iki gihugu ari ikibazo.

Ati “Ntagushidikanya. Maréchal yari yarabivuze mu myaka 10 ishize ko imvururu zo muri Libya zizahungabanya akarere kose. Hari abacancuro barenga ibihumbi 30 baturuka mu bihugu bitandukanye, barimo n’Abanya-Chad kandi babasha gukorera buri wese ubishyura.”

“Numva bavuga ko bagomba gusubira mu rugo. Ni byiza cyane ariko se gute? Bafite intwaro ntawe ubaherekeje? Ntibishoboka. Reba Mahdi Ali n’abarwanyi be b’abacanshuro muri Libya, biyerekana nk’abarwanya ubutegetsi iyo binjiye muri Chad.”

Général Mahamat Idriss Déby wahawe kuyobora inzibacyuho, yagize uruhare rukomeye mu ngabo z’igihugu cye kuva mu 2013, ubwo yagirwaga umuyobozi wungirije w’Ingabo za Chad zirwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mali.

Uyu mugabo kandi yayoboye Ishami rya Gisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Mahamat Idriss Déby yavuze ko abishe se badashobora gutaha binyuze mu mirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .