Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia yashinjwe kwica Abanyamerika babiri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bahoze ari mu itsinda ry’abarwanyi bakomeye muri Gambia ryitwa Junglers, yashinje Yahya Jammeh wahoze ayobora iki gihugu, gutanga itegeko ryo kwica abaturage babiri b’Abanyamerika mu 2013.

Kuva ku wa Mbere muri Gambia hari gutangwa ubuhamya bw’abagabo batatu bahoze ari abarwanyi, aribo Malick Jatta, Omar Jallow na Amadou Badjie; aho bavugira imbere ya Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge.

Mu buhamya bwatanzwe, umwe mu bari mu itsinda ry’abasirikare bakomeye rya Jammeh, yavuze uburyo uwari Umukuru w’Igihugu yatanze itegeko ryo kwica abacuruzi babiri b’Abanya-Gambia ariko bafite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alhaji Ceesay na Ebrima Jobe; bakekwagaho gushaka guhirika uyu mugabo ku butegetsi; agategeka ko bagomba “gucibwamo ibice”.

Abo bagabo babiri batawe muri yombi, bajyanwa mu rugo rwa Perezida rwari ahitwa Kanilai.

Badjie yavuze ko batwawe batabona, bagezwa mu rugo rw’umukuru w’igihugu bagacibwa umutwe ndetse akaba ari naho bashyingurwa.

Ati “Imibiri yabo twayishyinguye mu mva imwe.”

Mu buhamya bwe, uyu mugabo yavuze ko ibyo yakoraga byose byari amabwiriza ya Yahya Jammeh kuko bari baramwiyeguriye.

Malick Jatta we yavuze ko umuyobozi w’umutwe wabo Tumbul Tamba yahaye buri umwe amadorali 1,250 nk’ishimwe bari bagenewe na Jammeh ry’uko bishe umunyamakuru Dayda Hydara wanditse inkuru ivuga kuri ruswa mu butegetsi bwe.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gambia, yatangaje ko yishimiye kumenya amakuru mashya ku ibura ry’abaturage bayo ndetse n’uruhare rwa Perezida Jammeh muri iki gikorwa.

Jammeh yagiye ku butegetsi mu1994, yaje kubuvaho mu 2016 ahungira muri Guinée équatoriale.

Jammeh yashinjwe gutanga itegeko ryo kwica abanyamerika babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza