00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winnie Byanyima yasabye umuhungu wa Museveni gusiba ubutumwa yashyize kuri Twitter

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, Winnie Byanyima yasabye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni gusiba ubutumwa yashyize kuri Twitter agaruka ku kibazo cyo mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia.

Kuwa 5 Ugushyingo 2021 nibwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari abafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bo muri Tigray kandi bakwiye kubiryozwa.

Ati “Ndasaba abavandimwe bacu b’abanyamurava bo mu Ngabo z’Intara ya Tigray kumvira amagambo ya Gen Yoweri Kaguta Museveni! Mfite umujinya nk’uwanyu kandi nshyigikiye impamvu yanyu. Abafashe ku ngufu bashiki bacu bakica n’abavandimwe bacu bo muri Tigray bagomba guhanwa.”

Uyu muhungu wa Museveni yasabaga aba barwanyi bo muri Tigray kumva amagambo se aherutse kuvuga abasaba guhagarika imirwano bakayoboka inzira y’ibiganiro.

Hashize umwaka urenga Ingabo zo mu Ntara ya Tigray ziri mu mirwano n’iza Leta y’iki gihugu iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed.

Aya magambo ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanenzwe na benshi bamushinja kubogamira ku ruhande rw’aba barwanyi bo muri Tigray, aho gutanga umusanzu we mu kugira ngo impande zombi zumvikane.

Mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi harimo n’inshuti yo mu bwana ya se, Winnie Byanyima.

Uyu mugore wakuranye na Museveni ndetse akaza no guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya Uganda, yabwiye Lt Gen Muhoozi ko ibyo yanditse bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanya-Uganda bari muri Ethiopia, amusaba gusiba ubu butumwa bwe.

Ati “Ndakwinginze siba ubu butumwa. Burashyira mu kaga ubuzima bw’Abanya-Uganda bakora bakaba no muri Ethiopia.”

Lt Gen Muhoozi, ni umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko hari ibintu avuga bitajyanye n’umwanya ukomeye arimo, mu gihe hari n’ababimushimira kuko babifata nko kutaripfana no guhisha uko abona ibintu.

Winnie Byanyima yasabye umuhungu wa Museveni gusiba ubutumwa yashyize kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .