Volkswagen igiye kongera gutangiza uruganda ruteranya imodoka zayo muri Kenya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwigarurira isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba, uruganda Volkswagen, rwamamaye mu gukora imodoka, rugiye gusubukura imirimo yo kuziteranyiriza muri Kenya.

Volkswagen(VW) yaherukaga gukorera ibikorwa byo guteranyiriza imodoka muri Kenya mu 1960 n’ 1970, ije isanga izindi nganda zizwi cyane nka Isuzu, Toyota, Nissan na Mitsubishi.

Uru ruganda rwo mu Budage rwari rumaze imyaka irenga 40 ruhagaritse imirimo yarwo muri Kenya ruzatangira kuhateranyiriza imodoka zarwo zo mu bwoko bwa VIVO, biteganyijwe ko iya mbere izasohoka mu mpera z’uyu mwaka.

Nyuma y’ibiganiro Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiranye n’Umuyobozi wa VW muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yemeje ko uru ruganda rugiye kongera gukorera mu gihugu.

Ati “ Nishimiye kongera guha ikaze uruganda rwa Volkswagen mu gihugu, rumwe mu zikomeye ku Isi mu gukora imodoka.”

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’uru ruganda na Leta ya Kenya mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kenyatta yatangaje ko imodoka zizajya ziteranyirizwa mu gace ka Thika, ahakorera Kenya Motor Vehicle Manufacturers Limited.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo ubucuruzi bw’imodoka zikorerwa muri Kenya nyuma yo kugura ibikoresho mu mahanga busa n’ubwasubiye inyuma, VW yo isanga ari amahirwe ifite yo kwigarurira isoko.

Schafer yavuze ko Kenya ndetse n’ibindi bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bifite ubushobozi bwo kugira inganda zikomeye zikora imodoka, uyu munsi ikaba ari intambwe ya mbere VW iteye mu gushyigikira iki cyerekezo akarere karimo.

VW iza ku mwanya wa kabiri mu kugurisha imodoka nyinshi muri Afurika y’Epfo aho ibanzirizwa na Toyota.

Uruganda rwa VW rwatangijwe mu 1937 n’uwitwa Ferdinand Porsche.

Volkswagen igiye gutangiza uruganda ruteranya imodoka zayo muri Kenya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza