Inkuru y’urupfu rwa Maalim Seif Sharif Hamad yatangajwe kuri uyu wa mbere; ni nyuma y’uko ku wa 9 Gashyantare yari yajyanywe mu bitaro.
Nubwo Maalim Seif Sharif Hamad yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko yanduye icyorezo cya COVID-19 mu itangazo Perezidansi ya Tanzania yashyize hanze ntiyigeze ivuga ko ariyo yamwishe.
Mu bihanganishije Abanya-Zanzibar harimo na Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nakiriye amakuru mabi ajyanye n’urupfu rwa Visi Perezida wa Mbere wa Zanzibar, Maalim Seif Sharif Hamad, ndihanganisha Perezida wa Zanzibar, Dr. Mwinyi n’imiryango y’Abanya-Zanzibar, abayoboke b’Ishyaka ACT-Wazalendo n’Abanya-Tanzania bose. Aruhukire mu mahoro.”
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Zanzibar bwatangaje ko bwashyizeho iminsi irindwi yo kunamira uyu mugabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!