00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virus ya Marburg ifite ubukana nk’ubwa Ebola yongeye kugaragara muri Guinée

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 Kanama 2021 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ku nshuro ya mbere muri Afurika y’Iburengerazuba muri Guinée, habonetse virus ya ‘Marburg’ iri mu muryango umwe n’uwa Ebola, kandi ikandura vuba ndetse ikica nkayo.

Iyi virus yagaragaye bwa mbere mu 1967 mu Budage no muri Serbia, ariko ikaba iherutse kuboneka muri Guinée mu cyumweru gishize, aho imaze no kwica umuntu umwe.

OMS yatangaje ko iyi virus yabonetse nyuma y’amezi abiri muri iki gihugu hatangajwe ko nta virus ya Ebola igihari, ndetse izi virus zombi (Mirburg na Ebola) zikaba zarabonetse mu Karere ka Gueckedou gaherereye mu majyepfo ya Guinée, gahana imbibi na Liberia ndetse na Côte d’Ivoire.

Dr Matshidiso Moeti uhagarariye OMS mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba yagize ati “Hari ibyago byinshi by’uko virus ya Marburg ishobora gukwirakwira ikagera kure cyane, bivuze ko tugomba gukora ibishoboka byose tukayihagarika.”

Virus ya Marburg yandura ku kigero cyo hejuru ndetse ikandurira mu matembabuzi nk’amaraso, amacandwe, amarira, ibyuya, ibirutsi n’ibindi. Ukoze ku murambo w’uwishwe nayo na we ashobora kuyandura.

Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite iyo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n’izindi.

Urwaye iyi ndwara ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 21, birimo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu mikaya, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

OMS itangaza ko uwafashwe n’iyi virus aba afite ibyago byo gupfa ku kigero cya 50% kandi nta muti wakorewe iyi virus uhari nta n’urukingo iragira kugeza ubu, ariko kubera inshuro yagiye isakara ku Isi, ivurwa binyuze mu bimenyetso kandi bamwe mu bayirwaye bagakira.

Virus ya Marburg yabonetse bwa mbere ahitwa Marburg na Frankfurt mu Budage, ndetse n’ahitwa Belgrade muri Serbia mu 1967, ivuye mu bikorwa bya Laboratoire byakorerwaga ku nkende yari ikuwe muri Uganda yitwa ‘Green Monkey’.

Nyuma y’icyo gihe, icyorezo cya Marburg Virus cyongeye kuboneka mu 1987 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, cyageze muri Kenya, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.

Virus ya Marburg ifite ubukana nk’ubwa Ebola yongeye kugaragara muri Guinée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .