Hari abandi bayobozi bakuru bayoboranye na Bashir nabo bafashwe.
Mu ntangiririro z’icyumweru gishize hafunzwe abantu 300 bari mu myigaragambyo yabereyemo ibikorwa by’urugomo bitandukanye, byatumye habaho ubutabazi bwihutirwa mu ntara enye zigize iki gihugu.
Nyuma y’uko Bashir wategetse iki gihugu imyaka 30 ahiritswe ku butegetsi hakajyaho guverinoma y’inzibacyuho, yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu byatumye ibiciro by’imigati, lisansi n’umuriro bizamuka maze ubuzima muri iki gihugu bukomeza kuba ingutu.
Si ubwa mbere muri iki gihugu habaye imyigaragambyo y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kuko no ku butegetsi bwa Bashir yabayeho kenshi, ndetse iri no mu byatumye ahirikwa ku butegetsi muri Mata 2019.
Hari amahirwe y’uko iki gihugu gishobora kurokorwa n’inkunga cyangwa inguzanyo z’amahanga nyuma y’uko gikuwe ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga imitwe y’ iterabwoba.
Uru rutonde Sudan yararushyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1993 ubwo umuyobozi wa al-Qaeda yabaga muri iki gihugu kandi bizwi na Leta. Gusa nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwe n’iki gihugu angana na miliyoni 335$ yahise ivanwa kuri urwo rutonde.
Ubu birashoboka ko yagirana amasezerano n’ikindi gihugu ashingiye ku bukungu, bitanga icyizere ko iki kibazo gishobora gukemuka.
Bashir yagiye ku butegetsi 1989 binyuze muri Coup d’etas, avanwa ku butegetsi n’abigaragambya mu 2019. Kugeza ubu iki gihigu ntibaratora undi mukuru w’igihugu uzamusimbura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!