Uwabaye Nyampinga wa Gambia yashinje Yahya Jammeh wahoze ari Perezida kumufata ku ngufu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 Kamena 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Toufah Jallow w’imyaka 23 wabaye Nyampinga wa Gambia, yashinje Yahya Jammeh wabaye Perezida w’iki gihugu kumufata ku ngufu mu 2015 ubwo yari akiri ku butegetsi.

Jallow yabwiye BBC ko ashaka ko Jammeh w’imyaka 54 aburanishwa hanyuma agahanwa n’ibyaha ashinjwa.

Ati “Mu by’ukuri nagerageje guhisha ibyo nahuye nabyo cyangwa ngo mbyivanemo kugira ngo numve ko ntahuye nabyo ariko byarananiye, nahisemo kuvuga uyu munsi kuko nicyo gihe cyo kuvuga ibyambayeho no kureba uko Yayha Jammeh yumva ibyo yakoze.”

Uyu mukobwa yavuze ko yashakaga gutanga ubuhamya imbere y’inama yo kuvugisha ukuri n’ubumwe n’ubwiyunge muri Gambia, yashyizweho na Perezida Adama Barrow watsinze amatora mu 2016.

Iyi komisiyo irimo gukora iperereza ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe na Jammeh mu myaka 22 yamaze ku butegetsi harimo kwica, guhohotera n’ibindi.

Jammeh yavuye ku butegetsi muri Mutarama 2017.

Jallow wari ufite imyaka 18 ubwo yafatwaga ku ngufu, yavuze ko yahuye na Jammeh nyuma yo kwegukana ikamba ry’ubwiza mu 2014 mu Murwa Mukuru wa Gambia, Banjul.
Mu mezi yakurikiyeho, ngo Jammeh yakomeje kujya amwitwaraho nka se mu gihe babaga bahuye, akamuha inama, impano n’amafaranga.

Yavuze ko umunsi umwe ubwo bari mu birori bya Jammeh, yamubwiye ko yamugira umugore ariko we arabyanga, gusa bamwe mu bantu ba hafi ba Jammeh bakomeza kumuhatira ko yabyemera.

Jallow yavuze ko abategura ibirori bya Perezida Jammeh bongeye kumuhatira kwitabira ibirori by’idini mu biro by’umukuru w’igihugu mu 2015, ubwo yahageraga ngo yajyanwe aho perezida yakoreraga.

Yagize ati "Byarumvikanaga ko hari ibyari bigiye kuba, narahageze mbona Jammeh yandakariye kuko namwanze.”

Jallow yavuze ko Perezida Jammeh yamukubise urushyi ndetse amupfumuza urushinge ku kaboko.

Yagize ati "Yarambitse igitsina cye mu isura yanjye, yahise ankubita hasi amvanamo ikanzu atangira kunsambanya.”

Yavuye aho amara iminsi itatu yifungiranye mu nzu nyuma ahitamo guhungira muri Senegal.

Ubwo yari mu Mujyi wa Dakar, yashatse ubufasha ahabwa ubungiro muri Canada aho ari kugeza ubu.

Imiryango irahanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Jammeh yari afite uburyo bwo guhohotera abagore, aho bamwe bashyirwaga ku mishahara yo hejuru mu biro bye bagakora nk’abakozi baho, ariko akazi kabo ari ako gukorana imibonano mpuzabitsina nawe.

Bamwe kandi bavuze ko hari ibintu bitari byiza byaberaga mu biro bya Jammeh, kuko ngo akenshi wasangaga abashinzwe kumufasha ari abagore babaga barahawe akazi ko kumushimisha.

Umuvugizi w’ishyaka rya Jammeh, Ousman Rambo Jatta, yahakanye ibishinjwa uyu mugabo uri mu buhungiro muri Guinea Equatoriale.

Ati “Twe nk’ishyaka turambiwe ibi birego bidafatika bihora bivugwa kuri perezida wacu. Uyu wahoze ari Perezida nta mwanya afite wo kuvuga kuri ibi binyoma, ni Umuyobozi wubaha Imana utaragize icyo akora kandi wubaha abagore bacu bo muri Gamiba.”

Yahya Jammeh wabaye Perezida wa Gambia ari mu buhungiro muri Guinea Equatoriale
Uwabaye Nyampinga wa Gambia yashinje Yahya Jammeh kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza