00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abatavuga rumwe na leta ya Uganda bigaragambirije ku cyicaro cya Loni bashinja Museveni igitugu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda (National Unity Party) riyobowe na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, bigaragambirije ku cyicaro cya Loni giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashinja Perezida Yoweri Museveni igitugu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Iyi myigaragambo yabaye ku wa 24 Nzeli 2021, mu gihe abakuru b’ibihugu barenga 100 bitabiriye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye.

Bobi Wine yari mu bari kuyitabira ariko aza kubangamirwa n’amabwiriza ya Covid-19 yatumye atabasha kugera muri Amerika kuko batemerera umuntu utaramara iminsi 14 avuye muri Afurika y’Epfo kwinjira muri icyo gihugu.

Abayitabiriye bari bambaye imyenda n’ingofero by’umutuku, bafite amabendera ya Uganda ndetse n’ibyapa biriho amagambo atabariza Uganda n’ibindi byamagana ubutegetsi bwa Perezida Museveni bavuga ko buhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse ntibugendere ku mahame ya demokarasi.

Bimwe byagiraga biti “Museveni agomba gukorwaho iperereza ku byaha byibasira inyokomuntu.” Ibindi biti “Guverinoma y’igitugu.”

Umuyobozi uhagarariye abatavuga rumwe na leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Mpuuga Mathias, wari uri muri iyo myigaragambyo yagize ati “Turashaka ko Isi yose imenya akarengane, ubugome ndetse n’iterabwoba riri kubera muri Uganda.”
Uhagarariye NUP muri diaspora ya Uganda, Herman Ainebyoona nawe yunze mu rya Mpuuga agira ati “Reka ubutumwa bwacu tubugeze ku bayobozi b’Isi. Abanya-Uganda barababaye kubera igitugu cya Museveni. Turashaka ko abayobozi b’Isi bitandukanya n’umunyagitugu.”

Bamwe mu bigaragambyaga bagiye baturuka muri leta zinyuranye za Amerika harimo California na Washington bahurira i New York mu myigaragambyo yakozwe mu mahoro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yavuze ko abo bigaragambya ari imburamukoro z’abadiaspora bananiwe kuza kubaka igihugu cyabo ahubwo bakirirwa batera urubwa Uganda kuko bafite ibibazo bya Visa ndetse n’ubukene, bakabikoresha nk’intwaro ituma baguma hanze nk’impunzi.

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Museveni agejeje ijambo ku bayobozi bitabiriye inteko rusange ya Loni yifashishije ikoranabuhanga, aho yababwiye ko Uganda yiteguye mu gukomeza gahunda zigamije kugera ku iterambere rirambye Isi yihaye kugeraho mu 2030.

Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa bigaragaza ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane muri Uganda
Bamaganye ubwicanyi bumaze iminsi bubera i Masaka
Basabaga ko imfungwa za Politiki zifungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .