Uruzinduko rwa Rex Tillerson muri Kenya rwajemo kidobya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 12:40
Yasuwe :
1 3

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Wayne Tillerson, yasubitse ibikorwa by’umunsi yagombaga gukorera muri Kenya kubera uburwayi.

Steve Goldstein ukora mu Biro bya Tillerson yagize ati “Umunyamabanga wa Leta ntabwo ameze neza nyuma y’iminsi akora ku bibazo bikomeye muri Amerika birimo nk’icya Koreya ya Ruguru, bityo akaba yakuyeho ibikorwa yagombaga kuhakorera (Kenya) kuri uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Bimwe mu bikorwa birakomeza adahari, mu gihe harimo kurebwa niba ibindi byakimurirwa ikindi gihe.”

Kuri uyu wa Gatandatu byari biteganyijwe ko Tillerson yitabira igikorwa cya porogaramu y’Abanyamerika yo kurwanya virusi itera Sida muri Afurika, PEPFAR, yagombaga kandi guhura n’abadipolomate bakorera muri Ambasade y’igihugu cye muri Kenya.

Reuters yanditse ko yagombaga kandi gusura urwibutso rw’ahatewe igisasu kuri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Nairobi mu 1998, kigahitana abagera kuri 200.

Bivugwa ko Tillerson mu ijoro ryo kuwa Kane yakoreye cyane kuri telefone ubwo hasuzumwaga niba Perezida Trump yakwemera ko azahura na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Yageze muri Kenya ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, avuye muri Ethiopie na Djibouti. Ni igihugu cya gatatu muri bitanu agomba gusura muri Afurika aho biteganyijwe ko azakomereza uruzinduko rwe muri Nigeria na Chad.

Uruzinduko rw’uyu mutegetsi nimero ya kabiri muri Amerika, rugamije kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye ku bijyanye no kurwanya iterabwoba, amahoro, umutekano, guteza imbere imiyoborere myiza ndetse n’ubucuruzi.

Uruzinduko rw'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Tillerson, muri Kenya rwajemo kidobya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza