Kwamamaza

Uruzinduko rwa Perezida Kabila muri Uganda ruhatse iki?

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 09:06' na Rabbi Malo Umucunguzi


Perezida Joseph Kabila yagiranye ibiganiro na Yoweri Kaguta Museveni byamaze amasaha abiri mu gace ka Kasese kari mu Burengerazuba bwa Uganda barebera hamwe ibibazo by’umutekano mucye byugarije ibihugu byombi.

Hari ingingo zinyuranye zari zashyizwe ku meza, zirimo amahoro n’umutekano, ibibazo bya M23 yatsinzwe ariko ikaba icyibereye ku butaka bwa Uganda, urunturuntu hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti w’ibibazo by’amashanyarazi akomeza kuba inzozi mu duce twegeranye kuri ibyo bihugu.

Hanugwanugwa intambara

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ingabo za RDC zishe abapolisi bane ba Uganda bacungaga umupaka ku kiyaga cya Albert, ariko Congo yo ikabashinja ko ingabo zayo zahurujwe n’abaturage bavugaga ko bamaze gusahurwa n’abapolisi b’Abagande.

Ni ibintu byatumye Guverinoma ya Uganda ivuga ko ishobora “kwitabaza ibikorwa bya Gisirikare” kuri RDC, mu gihe ibyo byasubira ku baturage bayo.

Nyamara Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yo yavugaga ko abapolisi bayo barashwe bagerageza gukumira uburobyi butemewe bakorwa n’abanye-Congo, bituma bategwa igico n’ingabo za Congo.

Icyo kiyaga cya Albert gihurirwaho n’ibihugu byombi, ariko muri iyi myaka ishize cyagiye kizana ibibazo cyane nyuma y’uko cyavumbuwemo peteroli.

Umutwe wa ADF urwanya Uganda uba muri Congo

Mu biganiro byahuje abo bakuru b’ibihugu byombi, bafashe umwanzuro wo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku bantu bava muri Uganda bakajya guteza umwuka mubi muri RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubwo Perezida Kabila yari asubiye i Beni muri RDC, yabwiye itangazamakuru ati ‘‘Twagiye kureba abaturanyi bacu badutumiye kandi twaganiriye ku mahoro n’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […] Twemeranyije ko bagiye gukorana natwe, bakaduha amakuru ku bantu bambuka Uganda bagateza umutekano muke muri RDC.

Iki gihugu gihangayikishijwe cyane n’umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda, ariko ugashinjwa kenshi kwica abanye-Congo batabarika rimwe na rimwe ngo ugakoresha intwaro gakondo.

Abahoze muri M23 bamaze imyaka itatu muri Uganda

Ubwo abakuru b’ibihugu byombi baganiraga n’itangazamakuru bakiri i Kasese muri Uganda ;Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasobanuye ko ubwe atumva impamvu abahoze ari abarwanyi ba M23 batemera kuva ku butaka bwe ngo basubire muri Repubulika Iharanira Denmokarasi ya Congo baturutsemo.

Museveni yavuze ko abagera kuri 730 bahoze muri M23 bakiri mu nkambi ya Bihanga mu Burengerazuba bwa Uganda, mu gihe bagenzi babo bemeye gusubira mu gihugu.

Guverinoma y’iki gihugu yagiye igerageza kubasubiza mu gihugu cyabo ku ngufu, cyane nko mu 2014, ariko biteza ibibazo bikomeye ku buryo bamwe bari batangiye kwiyahura aho gusubira muri RDC.

M23 yari iyobowe na Brig. Gen. Sultan Makenga, yakubiswe inshuro mu 2013 n’ingabo zihuriweho zigizwe na Afurika y’Epfo, Malawi, RDC na Tanzania; abari bayigize bahungira mu Rwanda na Uganda.

Uwo mutwe warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila ubushinja kurebera imibereho mibi y’abaturage no guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo ndetse bari babashije gufata umujyi wa Goma n’ubwo baje kuwutsinsurwamo nyuma n’ingabo zihuriweho na Afurika y’Epfo, Malawi, RDC na Tanzania.

Nyuma baje gushyira umukono ku masezerano na Guverinoma ya Kinshasa bemererwa gushyira intwaro hasi, bamwe bakajya mu ngabo abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida Museveni ari kumwe na Joseph Kabila, yabwiye itangazamakuru ko atumva impamvu abo bahoze ari abarwanyi badashaka gusubira mu gihugu cyabo nubwo ibyo basabye byaba biri kubahirizwa uko byakabaye.

Ati “Sinzi impamvu batari gusubira iwabo; twabiganiriye na Kabila ambwira ko bari bashyize mu bikorwa ibyo bemeranyije byose, ariko ko batari gusubira mu gihugu cyabo,”

“Ngiye kubibariza impamvu badataha niba ibyo basabye byose byarashyizweho, ubundi tuzamenyeshe Guverinoma ya Congo.”

Aba bayobozi baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi
Kabila na Museveni i Kasese

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved