Urunturuntu hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya bipfa Centrafrique

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kanama 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Uguhangana hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya kwavuye mu bikorwa by’ahandi nko muri muri Syria kwimukira muri Repubulika ya Centrafrique, ubu ibihugu biracengana bipfa umubano udasanzwe iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati gifitanye n’u Burusiya.

U Bufaransa bwakunze gufata Centrafrique nk’igihugu bikorana bya hafi, ndetse ubwo yagwaga mu ntambara guhera mu 2012, u Bufaransa buri mu bihugu byatabaye ndetse buri no kugira uruhare mu rugendo rwayo rwo kwiyubaka.

Inyandiko ya Mikhail Gamandiy-Egorov mu kinyamakuru Sputnik cya leta y’u Burusiya, igaragaza ko ikibazo cyafashe indi ntera ubwo u Burusiya bwatangiraga gutoza ingabo za Centrafrique, FACA, udasize kuziha ibikoresho by’intambara.

Umubano w’ibihugu byombi ngo warenze aho ugera no mu birebana n’ubukungu, ku buryo muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Faustin Archange Touadéra yatumiwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka itegurwa n’u Burusiya yiga ku bukungu, yabereye St Petersburg.

U Burusiya kandi bwinjiye mu gutanga imiti yo kuvura abaturage mu duce twazahajwe n’intambara hagati ya Leta n’imitwe itavuga rumwe nayo, hakiyongeraho ko butanga ibitaro bishobora kwimukanwa.

Mikhail yakomeje agira ati “Byongeye, u Burusiya bukora akazi gakomeye mu kugerageza kubanisha abaturage no kubaka igihugu kigendera ku itegeko Nshinga ku butaka bwose bwa Centrafrique. Ni ibintu u Bufaransa butigeze bukora, kandi ntabyo buzigera bukora.”

“Ahubwo usanga u Bufaransa kimwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, bugerageza gutambamira umubano wa Centrafrique n’u Burusiya. Babikora mu buryo bwinshi: Mu guha intwaro intwaro imitwe y’abahezanguni, bagahatira iyo mitwe kutitabira ibiganiro byasabwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra.”

“Muri rusange nk’uko bwabigenzaga mu myaka yabwo y’ubukoloni, mu guca abantu mo ibice hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka kugira ngo babashe kubayobora no…gusahura.”

Yavuze ko u Bufaransa bwahurije i N’Djamena muri Tchad imitwe irwanya Centrafrique, higwa uko yashyira igitutu kuri Centrafurika kugira ngo isese umubano n’u Burusiya buve muri icyo gihugu ndetse hajyeho umubare ntarengwa wa manda za Perezida.

Iyo mitwe ngo ikomeza kugenda yibasira ubuyobozi bwa Centrafrique kandi ugasanga harimo uruhare rw’u Bufaransa, nubwo uyu mwanditsi nta ngero atanga.

U Bufaransa n’u Burusiya ni ibihugu bihora bihanganye dore ko bimaze igihe birwanira muri Syria, aho u Bufaransa n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishaka guhirika Bashar Al Assad mu gihe u Burusiya bumurwanaho.

Centrafrique ikomeje urugendo rwo kwivana mu bibazo by'intambara imazemo imyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza