Urukundo Perezida Magufuli afitiwe n’abaturage be rwagabanutseho 41% mu myaka ibiri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umuryango Twaweza yagaragaje ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, atagikunzwe n’abantu benshi nk’uko byari bimeze mu myaka ishize, kuko ikigero cye cyo gukundwa cyagabanutse kikava kuri 96% mu myaka ibiri ishize kikaba kigeze kuri 55%.

Umwaka ushize Magufuli yari akunzwe ku kigero cya 71%, kikaba cyaragabanutseho 16% ugereranyije n’uyu mwaka kuko ageze ku kigero cya 55%.

Umuyobozi wa Twaweza, Aidan Eyakuze, avuga ko iyi raporo yasohotse kuwa Kane w’iki Cyumweru yakusanyije ibitekerezo by’abaturage 1 241, bo muri Tanzania bakoresha telefoni ngendanwa, yagaragaje ko kuva mu 2016, urukundo abaturage bari bafitiye Perezida Magufuli rwagabanutseho 41%.

Yagize ati “Abaturage bakuze bangana na 71% banyuzwe n’ibyo Perezida Magufuli akora ariko 46% gusa b’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 29 ni bo bishimiye imikorere ye”.

Yongeyeho ko abagore 57% bishimiye imikorere ya Magufuli ugereranyije n’abagabo, abatarize nibura amashuri abanza bari hagati ya 57% na 58% bakaba bemeranya na we bitandukanye n’abize amashuri yisumbuye bemeranya n’imikorere ya Magufuli ku kigero cya 47%.

Imibare igaragaza ko abemeranya n’imikorere ya Magufuli bo mu bice by’icyaro bagabanutseho 52% ugereranyije n’uko umwaka ushize bari 72%. Igaragaza kandi ko mu bice by’imijyi bagabanutse kuva kuri 70% mu 2017 bakagera kuri 59% mu 2018.

Raporo ya Twaweza yerekana kandi ko uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bakunzwe nabyo byagabanutse. Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, Freeman Mbowe, avuga ko kugabanuka kw’igikundiro cya Magufuli bigaragaza ubukene n’ibibazo abaturage babayemo.

Magufuli ashinjwa cyane kuba yarabangamiye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gihugu kuva yafata ubutegetsi mu 2015, aho ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bifungwa, ibindi bigahagarikwa ndetse agashyiraho n’amategeko atorohereza abifuza gutanga ibitekerezo byabo ku ngingo zitandukanye.

Urukundo abaturage bafitiye Perezida Magufuli rukomeje kugabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza