00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo mu miryango y’abakeba: Umukobwa wa Museveni agiye kurongorwa n’umuhungu wa Gen Tumukunde

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Abakurikiranye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda bazi neza ko Lt Gen Tumukunde Henry ari umwe mu bantu bari bahanganye bikomeye na Yoweri Kaguta Museveni nubwo byaje kurangira amuhigitse.

Lt Gen Tumukunde Henry wabaye mu Ngabo za Uganda yatangaje ko azahatana na Museveni nyuma y’iminsi yari ishize barebana ay’ingwe, byanatumye uyu mugabo yamburwa abasirikare 10 bamurindaga ku mpamvu inzego z’umutekano muri Uganda zirinze gutangaza.

Kandidatire ya Tumukunde yatumye atabwa muri yombi, hashize iminsi mike abahungu be babiri barimo Philip Tumukunde na Amanya Ndahura Tumukunde nabo barafungwa.

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu cyumweru gishize ni ijyanye n’uko umuhungu wa Lt Gen Tumukunde witwa Amanya Ndahura Tumukunde agiye kurongora umukobwa w’umuhererezi wa Perezida Museveni witwa Dr Angela Kakishozi.

Ibi byashyize benshi mu rujijo kuko benshi batazi uyu mukobwa mu bana Museveni afitanye na Janet Museveni, nyamara ni byo koko Dr Angela Kakishozi ni umukobwa Museveni yabyaranye n’umugore w’umushoramari ukomeye muri Uganda witwa Enid Kokunda.

Enid Kokunda yakoze igihe kirekire mu biro bya Museveni biherereye i Entebbe ari naho umubano w’aba bombi watangiriye ndetse baza kubyarana abana babiri barimo uyu Angela Kakishozi na musaza we witwa Joel.

Urukundo rwa Museveni n’uyu mugore bivugwa ko ari narwo rwabyaye inzigo hagati ya Leta ya Uganda na Aronda Nyakairima wari mu basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu.

Aronda niwe wari uzi inzu Museveni yajyaga guhuriramo na Kokunda.

Bivugwa ko Janet Museveni yamurakariye nyuma yo kumenya ko inzu yajyaga amubwira ko icumbikiwemo John Garang, Umunyapolitike wo muri Sudani y’Epfo wari inshuti n’ubutegetsi bwa Museveni ikoreshwa igihe uyu mugabo ashaka kumuca inyuma na Enid Kokunda.

Amakuru y’urukundo rw’aba bana bombi ni impamo cyane ko haherutse no gukorwa imihango yo gusaba. Yabereye mu karere ka Lyatonde, Perezida Museveni ntiyahakandagiye, gusa hari abavandimwe be barimo Shedrick Nzeire na Michael Nuwagira.

Amakuru yizewe avuga ko Dr Angela Kakishozi n’umukunzi we bahuriye muri Malaysia aho bombi bize muri kaminuza. Kugeza ubu haribazwa niba umubano w’aba bana uzacururutsa uguhangana hagati ya ba se.

Umukobwa wa Museveni, Angela Kakishozi agiye kurongorwa n'umuhungu wa Gen Tumukunde
Aha Angela Kakishozi yari ari kumwe na se (Museveni), nyina na musaza we, Joel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .