Urukiko rwatesheje agaciro kwirukanwa muri Kenya kwa Miguna warahije Odinga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru muri Kenya rwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe na Leta, ubwo yirukanaga Umunyamategeko Miguna Miguna wagize uruhare mu kurahiza Raila Odinga, nka perezida w’igihugu.

Kuwa 30 Mutarama 2018, nibwo impuzamashyaka atavuga rumwe na leta, Nasa, yarahije Raila Odinga, kuko bemeza ko ari we watsinze amatora yabaye muri Kanama umwaka ushize, ariko akaza gusubirwamo mu Ukwakira kuko byari byaragagaye ko habaye uburiganya.

Miguna Miguna wari umwe mu barahije Odinga yaje gutabwa muri yombi, arekurwa tariki ya 6 Gashyantare ariko ahita yurizwa indege yerekeza muri Canada, aho asanzwe atuye ndetse akagira ubwenegihugu bwaho nyuma y’ubwa Kenya nk’igihugu cye cy’amavuko.

Luka Kimaru, Umucamanza mu Rukiko Rukuru ku wa Kane yavuze ko guverinoma igomba kugarura urupapuro rw’inzira rwambuwe Miguna Miguna bitarenze iminsi irindwi ndetse yemeza ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko Nation dukesha iyi nkuru yabyanditse, Kimaru yavuze ko Miguna yirukanywe mu gihugu mu gihe yari yategetse ko yitaba urukiko, ariko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Joseph Boinnet, na George Kinoti ukuriye Ikigo gishinzwe iperereza, bakanga kubyubahiriza.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Miguna yahise akoresha urubuga rwe rwa Twitter mu kugaragaza ko ishyaka rya NRM (National Resistance Movement) abarizwamo ndetse n’abanya-Kenya bakunda igihugu kandi baharanira amahoro, bubaha ubutegetsi bukurikije amategeko, kandi Itegeko Nshinga rizababera icumu n’ingabo mu kurwanya abanyagitugu.

Ku wa Mbere Miguna yari yatanze ikirego asaba gusubizwa ubwenegihugu bwa Kenya n’urupapuro rwe rw’inzira.

Odinga wirahije mu gihe Uhuru Kenyatta yarahijwe umwaka ushize, aherutse gutangaza ko adateze kumuhirika ku butegetsi ahubwo yifuza ko haba andi matora anyuze mu mucyo kandi bigakorwa vuba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza