Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga muri EALA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze ubusabe bwa Guverinoma y’u Burundi yasabaga ko ruhagarika Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Martin Ngoga, kuko atatowe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo EACJ yatesheje agaciro iki kirego ku itorwa ry’umuyobozi wa Kane wa EALA, Martin Ngoga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko iki cyemezo kizana ubumwe muri EALA.

Ati “Ndizera ko ibi bizazana ubumwe no gushyira hamwe muri EALA”.

U Burundi bwareze busaba ko ibikorwa bya EALA bihagarikwa kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA, buvuga ko ritakurikije amategeko ngo rikwiye gusubirwamo.

Ku wa 19 Ukuboza 2017 nibwo Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA ariko ntibyishimirwa n’u Burundi bwifuzaga uwo mwanya kimwe na Tanzania. Icyo gihe amatora yashobotse ku munsi wa kabiri kuko uwabanje yasubitswe ubwo abadepite ba Tanzania n’ab’u Burundi batasubiraga mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abadepite.

Ku munsi wa kabiri nabwo amatora yabaye abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari ariko Umurundi Leontine Nzeyimana yari yiyamamaje abona amajwi atatu n’ubwo atari ahari.

Ibyo nibyo baheraho bavuga ko amatora atari akurikije amategeko kuko ngo ubusanzwe kugira ngo EALA ifate umwanzuro bisaba nibura buri gihugu kuba gihagarariwe na bibiri bya gatatu by’abadepite icyenda gifitemo.

U Burundi muri aya matora bwavugaga ko ari bwo bugomba kuyobora EALA.

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego cy'u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza