00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi w’Abazulu yitabye Imana nyuma y’ukwezi yimitswe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Mata 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umwamikazi w’abo mu Bwoko bw’Abazulu bubarizwa muri Afurika y’Epfo, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu, yitabye Imana mu gihe yari amaze ukwezi kumwe gusa yimitswe.

Umwamikazi Mantfombi yahawe inshingano zo kuyobora abo muri ubu bwoko bw’Abazulu by’agateganyo nyuma y’urupfu rw’Umwami Goodwill Zwelithini wari n’umugabo we witabye Imana muri Werurwe 2021.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’Abazulu, Mangosuthu Buthelezi, yavuze ko batunguwe n’urupfu rw’Umwamikazi Mantfombi wari ufite imyaka 65 ndetse yemeza ko rwabashenguye cyane.

Ati “Umuryango w’i Bwami uri mu gahinda gakomeye ko kubamenyesha inkuru y’urupfu rutunguranye rw’Umwamikazi, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wayoboraga by’agateganyo ubwoko bw’Abazulu.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa ugomba gusimbura Umwamikazi, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu ku nshingano zo kuyobora abaturage bo mu bwoko bw’Abazulu babarirwa muri miliyoni 11.

Umwamikazi w’Abazulu, Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu, yitabye Imana nyuma y’ukwezi yimitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .