Umwami yakingiwe kuri uyu wa Gatanu, akingirirwa mu ngoro ye iherereye mu Mujyi wa Fez.
Ubwami bwa Maroc bwasohoye amafoto umwami yambaye agapfukamunwa n’umupira, umuganga ari kumutera urushinge.
Guverinoma yatangaje ko abaturage bose ba Maroc n’abanyamahanga bahaba bazakingirwa ku buntu.
Itangazo rya Leta rivuga ko abantu bazagenda bakingirwa gahoro gahoro, hakazibandwa ku bafite imyaka iri hagati ya 17 na 75.
BBC yatangaje ko Maroc ari kimwe mu bihugu bifite ubwandu bwinshi bwa Coronavirus muri Afurika, dore ko abantu 469.139 bamaze kuyandura mu gihe abasaga 8200 yabahitanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!