00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Mswati III aravugwaho guhunga igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umwami wa Eswatini, Mswati III birakekwa ko ashobora kuba yahunze igihugu cye kubera ubukana bw’abigaragambya basaba ko ubwami bwacika muri iki gihugu hagashyirwaho ubutegetsi bwa demokarasi.

Muri iki gihugu hamaze iminsi mike hatangijwe imyigaragambyo y’abasaba ko ubwami bucika. Eswatini imaze igihe igendera ku butegetsi bwa cyami ndetse ahagana mu 1970, iki gihugu cyaciye ibijyanye n’amashyaka.

Ku wa 28 Kamena 2o21 abigaragambya batwitse amaduka menshi aherereye mu gace ka Matsapha, gusa baza gutatanywa na polisi yabateye imyuka iryana mu maso n’amazi.

Amakuru dukesha Bloomberg avuga ko kugeza ubu Umwami Mswati III ashobora kuba yahunze iki gihugu nubwo hatatangajwe igihugu yagiyemo.

Umwami Mswati III yatangiye gutegeka Eswatini yahoze yitwa Swaziland mu 1986. Muri iki gihugu gifite abaturage miliyoni 1,3 Umwami ni we uba afite ijambo kuri byose. Ategeka Inteko Ishinga Amategeko, akagena abaminisitiri kandi nta wuba afite uburenganzira bwo kumuvuguruza ku cyemezo yafashe.

Biravugwa ko Umwami Mswati III yahunze igihugu cye kubera imyigaragambyo y'abarambiwe ubutegetsi bwa cyami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .