Umuyobozi wa Monusco yatangaje impamvu izatuma bava muri RDC

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Mata 2018 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), Leïla Zerrougui, yatangaje ko ikizatuma izi ngabo ziva muri iki gihugu ari uko kizabasha kumvisha akanama k’umutekano ka Loni ko nta bibazo bibangamiye amahoro n’umutekano bigihari.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu, aherutse gutangaza ko bashaka ko Monusco igenda bitarenze mu 2020.

Nk’uko RFI yabitangaza, Leïla Zerrougui yasubije uwo muyobozi ko azashimishwa no gusoza ubutumwa bw’amahoro bwa Monusco mu gihe cyose Guverinoma ya RDC izumvisha Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihugu nta kibazo kibangamiye amahoro gihari.

Yagize ati “Niba Monusco itagikenewe kandi Guverinoma ikabasha kumvisha akanama k’umutekano ka Loni ko amahoro n’umutekano bitakiri ikibazo, nzaba uwa mbere mu kwishimira gufunga ubutumwa bwa Monusco.”

Zerrougui yongeyeho ko Monusco iri muri RDC ngo ikorane na Guverinoma atari uguhangana na yo, kandi iyi mikoranire ikaba igamije gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Simvuga ko tugomba kuhaguma, ikibazo kirakomeye, navuze ko tugomba gufatanya mu gutuma Guverinoma igira uburyo bwo gukemura icyo kibazo gikomeye.”

Ibihugu byose 15 bigize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye biherutse kwemeza umwanzuro wongera umwaka umwe kuri manda y’ingabo za Monusco.

Aka kanama kemeje ko iyi manda yongerwa kugeza ku wa 29 Werurwe 2019 kugira ngo ingabo za Monusco zizatange umusanzu mu myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka, akazasiga Perezida Joseph Kabila avuye ku butegetsi.

Ambasaderi wa RDC muri Loni, Ignace Gata Mavinga, yanenze umwanzuro wo kongera manda ya Monusco, avuga ko mu myaka 20 zihamaze ntacyo zagejeje ku baturage bityo bikaba nta mpamvu yo kuzongerera manda.

Nubwo ingabo za Monusco zihakorera, sosiyete sivile ihora itabaza ko imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage, muri yo harimo uwa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Monusco imaze imyaka irenga 20 muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza