Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Burundi yunamiye inzirakarengane za Jenoside

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 9 Kanama 2017 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komite Olempike y’u Burundi akaba n’Umuyobozi muri Komite mpuzamahanga ya Olempike mu bagore, Lydia Nsekera, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku rwibutso rwubatse ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, we n’abagize izo komite bo mu bihugu bitandukanye batambagijwe ibice bigize urwibutso banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 250.

Lydia Nsekera, yavuze ko bifite icyo bivuze ku mikino muri rusange kuko ngo bimwibutsa ko iyo abantu bakina imikino itandukanye bagomba kuba badashingiye ku bwoko, ku rurimi cyangwa ikindi, avuga ko ahavanye ubutumwa bwo gukora ku buryo Jenoside itazatongera kugira ahandi iba ku isi.

Yagize ati “ Nibyo twaje hano kuko ni ibintu tugomba gukora kuko amacakubiri uko yaba ari kose tugomba kuyahagarika uko dushoboye, mu mikino olempike hari aho tuvuga tuti ‘siporo ni iya bose, nta kureba igitsina, ubwoko cyangwa ikindi. Twaje hano rero kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, turavuze tuti ntibizongere kubaho ukundi’”.

Yaje mu nama Mpuzamahanga yiga ku kongerera ubushobozi abagore no kubaha ijambo mu buyobozi bwa Siporo nk’uko baba no mu zindi nzego zitandukanye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitandukanye birimo, igice kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’ikigaragaza amateka ya jenoside yakozwe mu bindi bihugu. Hari ibindi bice byo kwigiramo amateka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Ku wa mbere tariki ya 25 mu 2012, Lydia Nsekera Umurundikazi wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi guhera mu mwaka wa 2004, yinjiye muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA), akaba ari manda amaraho imyaka ine.

Lydia Nsekera n'Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR), Ambasaderi Munyabagisha Valens bunamira inzirakarengane za jenoside ku Gisozi
Nsekera n'abo bari kumwe basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Kigali
Lydia Nsekera yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Lydia Nsekera yasize ubutumwa mu gitabo cy'abasura urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza