00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa ISIS mu Burengerazuba bwa Afurika yishwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Abu Musab Al Barnawi wari umuyobozi wa ISIS mu Burengerazuba bwa Afurika yapfuye.

Ni umuhungu wa Muhammed Yusuf washinze Boko Haram mu 2002, akicwa mu 2019.

ISIS ni Umutwe w’Abarwanyi bagendera ku mahame y’Idini ya Islam. Ishami ryawo mu Burengerazuba bwa Afurika rizwi nka “ISWAP” ni igice cya Boko Haram yayogoje Amajyaruguru ya Nigeria mu myaka isaga 12 ishize.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru ni bwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Lucky Irabor, yatangaje ko Umuyobozi wa ISWAP yishwe.

Ni amakuru ashimangirwa n’uko uwo muyobozi amaze igihe atagaragara. Muri Kamena na Nyakanga yakundaga gushyira hanze amajwi amara igihe kirekire avuga, ariko kuva muri Kanama ntakivuga.

Inzobere ku mitwe y’iterabwoba, Vincent Foucher, yavuze ko hari abamuhaye amakuru ko Abu Musab yakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri Boko Haram muri Kanama, bikaba bishoboka ko yapfuye muri Nzeri.

Bibaye ari byo koko, uwo muyobozi yaba abaye uwa gatatu muri ISIS wishwe muri uyu mwaka nyuma ya Abubakar Shekau wayoboraga Boko Haram wapfuye muri Gicurasi, na Adnan Abu Walid Al Sahrawi wayoboraga ishami rikorera muri Sahel wishwe n’ingabo z’Abafaransa muri Kanama.

Abu Musab Al Barnawi wari umuyobozi wa ISIS mu Burengerazuba bwa Afurika yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .