00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa IS muri Sahara yishwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State mu bice binyuramo ubutayu bwa Sahara yishwe n’ingabo z’u Bufaransa nk’uko byatangajwe na Perezida Emmanuel Macron.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi ari intsinzi ikomeye mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Afurika.

Hashize igihe Ingabo z’u Bufaransa ku bufatanye n’iz’ibihugu byo mu gace ka Sahel, bahigira hasi kubura hejuru abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba yayogoje ako gace.

Iyo mitwe imaze igihe yibasira ibihugu nka Mali, Tchad, Burkina Faso, Niger n’ibindi.

Adnan Abu Walid Al-Sahrawi yishwe nyuma y'igihe ahigwa nk'uwari uyoboye IS muri Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .