Umuyobozi wa ICC arashinjwa ruswa muri dosiye ya Omar al-Bashir

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Nzeri 2016 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

David Nyekorach Matsanga, umwe mu baharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Uganda ashinja Umuyobozi w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Silvia Fernández de Gurmendi, ruswa muri dosiye ya Perezida wa Sudani, Omar Hassan Ahmad al-Bashir.

Kuwa 28 Kamena uyu mwaka, David Nyekorach Matsanga, Umunya-Uganda uba muri Kenya, akaba Umuyobozi w’Ishyirahamwe Pan-African Forum, yashyikirije ICC inyandiko imenyesha ko Umuyobozi wayo, Silvia Fernández de Gurmendi, ukomoka muri Argentine, hagati y’umwaka wa 2004 na 2015 yakiriye miliyoni 17 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga 13,940,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Jeune Afrique ivuga ko nubwo aya makuru yagizwe ubwiru igihe kirekire, ayo mafaranga, agereranywa na ‘manu’, yari agenewe kujya atangwa nka ruswa ku batangabuhamya bashinja Perezida wa Sudani, Omar al-Bachir, washyiriweho impapuro zimuta muri yombi mu 2009 na 2010.

Perezida Bashir ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha bya Jenoside.

Iyi dosiye ni na yo ahanini yabaye imbarutso yo gucana umubano k’urwo rukiko na bimwe mu bihugu bya Afurika, birushinja kwirengagiza nkana ubudahangarwa bw’abakuru b’ibihugu rugashaka kubakurikirana bakiri ku mirimo yabo.

Ashinjwa uruhare mu guhungabanya umutekano wa Sudani

Mu kiganiro cyashyizwe ahagaragara kuwa 3 Nyakanga, ikinyamakuru cy’Abongereza London Evening Post, cyagiranye na David Matsanga yasabye ko Perezida wa ICC yakwegura, amushinja uruhare rukomeye muguteza umutekano muke ushingiye ku miterere ya Sudani.

Amafaranga yisukiranyaga kuri Konti z’uwo muyobozi wa ICC, aturuka mu masosiyete atandukanye hanze ya Sudani, yateraga inkunga abarwanyaga Leta y’icyo gihugu nka ‘Sudan Liberation Movement/Army’. Ayo mafaranga ngo yabaga ari ayo gushaka abatangabuhamya bo guhamya ibyaha Perezida Omar al-Bachir.

Harimo gukorwa iperereza ngo harebwe niba ibimenyetso by’inyandiko za banki David Matsanga yatanze bitaba ari ibihimbano.

Muri Nyakanga uyu mwaka kandi, ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washyize hanze inyandiko z’ubuhamya bw’umwe mu bacamanza wahawe “miliyoni z’amadolari” ngo ahimbe amakuru mu rubanza rwa Bashir.

AU inashinja ibihugu bikomeye gutanga 70% by’ingengo y’imari ya ICC kandi amasezerano ya Roma agenga urwo rukiko avuga ko nta gihugu kiri muri Loni kigomba gutanga hejuru ya 22% byayo.

Umuyobozi wa ICC, Silvia Fernández de Gurmendi arashinjwa kurya ruswa mu rubanza rwa Perezida Omar al-Bashir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza