Umuyobozi Mukuru wa Safaricom yitabye Imana

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ikigo cy’itumanaho cyo muri Kenya, Safaricom, Bob Collymore, yitabye Imana aho yyaguye mu rugo iwe i Nairobi azize indwara ya kanseri.

Urupfu rwa Collymore rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019.

Bob Collymore upfuye afite imyaka 61, yagiye mu Bwongereza kwivuza indwara ya kanseri mu Kwakira 2017. Muri Nyakanga 2018, Bob yasubiye i Nairobi akomeza inshingano ze, ariko akajya yivuriza mu mavuriro atandukanye muri Kenya arimo ibitaro bikomeye bya Aga Khan.

Nk’uko Perezidansi ya Kenya yabitangaje binyuze kuri Twitter, Perezida Uhuru Kenyatta yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Bob Collymore.

Ati “Mbabajwe n’amakuru numvise muri iki gitondo y’urupfu rw’umuyobozi wa Safaricom nyuma y’igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri. Nk’igihugu tubuze umuyobozi ukomeye, uruhare rwe mu mibereho myiza y’igihugu ruzahora ruzirikanwa.”

Bob Collymore asize umugore n’abana bane. Yatangiye kuyobora Safaricom mu 2010.

Umuyobozi Mukuru wa Safaricom Bob Collymore yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza