Umuvugabutumwa ukomeye yatawe muri yombi akekwaho gutuka Museveni kuri Facebook

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa wahoze ari umusesenguzi mu bijyanye n’imikino mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu akekwaho kwibasira Perezida Yoweri Museveni kuri Facebook.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ngo kuko yatinyutse kwibasira Perezida ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nkuko Chimpreports yabitangaje.

Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro.

Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni.

Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu.

Yashinze Ihuriro Watchman Ministries. Yanditse igitabo ‘Strength of Character’.

Bivugwa ko Kabuleta yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza