Umutuzo muri Kenya nyuma y’imvururu zakurikiye amatora zigapfiramo abantu 24

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2017 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Umutuzo urasa n’uwagarutse muri Kenya nyuma y’amatora yakurikiwe n’imvururu mu duce tumwe na tumwe, zigahitana abantu 24 muri iki cyumweru dusoje.

Kuwa Gatanu Komisiyo y’amatora yatangaje ko Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora igihugu ari we watorewe gukomeza kukiyobora mu myaka itanu iri imbere. Uhuru yatowe ku majwi 54% kuri 43 % ya Raila Odinga bari bahanganye.

Komisiyo y’amatora igitangaza uwatsinze, abarwanashyaka ba Odinga mu duce tumwe na tumwe biraye mu mihanda barigaragambya ari nako hamwe bahangana n’inzego z’umutekano.

Izo mvururu zasize abantu 24 bahasize ubuzima barimo n’umwana w’imyaka icyenda wishwe n’isasu ryarashwe na Polisi ubwo yakinaga hafi y’aho bigaragambirizaga nk’uko byatangajwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya .

Croix Rouge yo muri Kenya na yo yatangaje ko hari abantu 93 yitayeho bakomerekeye muri izo mvururu.

Nubwo bamwe bahasize ubuzima, CNN yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu mu bice byinshi bya Kenya hari umutuzo ndetse amaduka n’ibindi bikorwa byakomeje.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Standard cyatangaje ko nubwo hari ahakigaragara abapolisi mu muhanda, insengero zafunguye imiryango kuri iki Cyumweru.

Imwe mu mihanda muri Kisumu iracyafunze kubera ibiti abigaragambya bashyizemo, gusa naho ibikorwa bya buri munsi byakomeje.

Amatora yo muri Kenya yateye benshi impungenge ko hashobora kwaduka imvururu nk’izabaye mu mwaka wa 2007 ubwo abashyigikiye Raila Odinga bangaga ibyavuye mu matora hakaba ubwicanyi bwahitanye abasaga igihumbi.

Kuri uyu wa Gatanu mu duce nka Mathare, Kibera na Kisumu niho imyigaragambyo yabaye ikomeye dore ko habarizwa umubare munini w’aba –Luo, ubwoko Odinga aturukamo.

Perezida Kenyatta akimara gutorwa yasabye amahoro mu gihugu, ati “Bagenzi banjye banyakenya, amatora araza akagenda ariko Kenya izahoraho. Mureke twibuke ko turi abavandimwe.”

Indorerezi zisaga 400 zakurikiranye amatora ya Kenya, inyinshi zemeje ko yagenze neza nubwo Odinga n’abamushyigikiye batabikozwa, bakavuga ko ikoranabuhanga rya komisiyo ryinjiriwe mu kwibira amajwi Uhuru Kenyatta.

Imyigaragambyo yakurikiye amatora muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza