Umutingito ukomeye wakuye umutima Abanyakigali wahitanye benshi muri Tanzania

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Nzeri 2016 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Umutingito ukomeye wabaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ugakura umutima benshi mu Mujyi wa Kigali; muri Tanzania wahitanye abantu 13 hakomereka 203.

Mu masaha ya saa munani n’igice zishyira saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri, ni bwo humvikanye umutingito mu Mujyi wa Kigali, benshi bemeza ko waba ari na wo ukomeye cyangwa umaze umwanya munini mu myaka 10 ishize.

Abari mu nyubako ndende (imiturirwa) benshi barwaniraga mu miryango bashaka gukiza amagara yabo, ku buryo abari bari muri hoteli zitandukanye bamwe bibutse utwenda tw’imbere gusa.

Hari abatagize ayo mahirwe yo gukiza amagara yabo, nk’abari bari bari mu bice bitandukanye muri Tanzania, cyane cyane gace kamwe ko mu Karere ka Bukoba ahatuye n’abantu basaga 70,000.

Muri icyo gihugu kinakora ku Kiyaga cya Victoria, uwo mutingito wari ku gipimo cya 5.7, wasenye inzu nyinshi, uhitana abantu 13 bashobora no kwiyongera, cyane ko hanakomeretse abandi bagera kuri 203 barimo n’abakomeretse bikabije nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibitangaza.

Deodatus Kinawila, umwe mu bayobozi mu Karere ka Bukoba yatangarije BBC, ko uwo mutingito wangije byinshi kandi ugahitana benshi ku buryo bataranamenya neza umubare w’abapfuye n’abakomeretse.

Ati “Ubu tuvugana umubare w’abamaze gukomereka urabarirwa mu 192 n’aho abamaze kumenyekana ko bapfuye ni 11. Icyakora dukomeje gushakisha amakuru, ku buryo duteganya ko iyo mibare ishobora kuza kwiyongera.”

Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi (USGS) cyatangaje ko uwo mutingito wahereye mu Majyaruguru ya Tanzania, mu birometero 23 uturutse mu Mujyi wa Nsunga ho mu Karere ka Bukoba, aho hakaba ari hafi y’Umupaka w’icyo gihugu na Uganda, hakaba mu nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Si kenshi muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba haba umutingito ukaze, ndetse undi nk’uwabaye kuri uyu wa 10 Nzeli, waherukaga kuba mu Mujyi wa Arusha ho muri Tanzania muri Nyakanga 2007.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza