00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano wakajijwe cyane i Kampala mbere y’irahira rya Museveni, urugo rwa Bobi Wine rugotwa n’abasirikare

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abanya-Uganda bategereje irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umutekano wakajijwe hirya no hino mu gihugu cyane mu Murwa Mukuru Kampala, ndetse urugo rw’uwo bari bahanganye mu matora Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine rwagoswe n’abasirikare.

Imihanda y’i Kampala irinzwe n’abasirikare bakora uburinzi, abapolisi bashinzwe kurwanya imvururu, imodoka za gisirikare zidashobora gutoborwa n’amasasu, za burende n’ibindi.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ryatangaje ko inzu ya Bobi irinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano.

Umuvugizi w’ishyaka rye rya National Unity Platform, Joel Ssenyonyi, yavuze ko batazi impamvu Guverinoma ya Uganda yohereje abasirikare kurinda urugo rwa Bobi wine.

Ati “Mu by’ukuri bazanye abasirikare benshi. Ntituzi niba bagiye kongera kumufungira mu rugo. Kyagulanyi ntiyigeze yandika asaba ko bamurindira umutekano. Uyu munsi igisirikare cyohereje imodoka z’intambara ku cyicaro cy’aho ishyaka ryacu rikorera muri Kamwokya. Kuri twe ibi tubifata nk’ubwoba. Ubwoba bwa Museveni n’abambari be kubera ko bafite ubwoba bw’Abanya-Uganda. Kubera ko bibye intsinzi yabo.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Col Deo Akiiki, yasobanuye ko impamvu bohereje ingabo kurinda umutekano w’urugo rwa Bobi Wine ari ukubera izina afite mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yatangaje ko ubuyobozi bwa Uganda bwamenye imipango ya Bobi Wine yo gutegura umuhango w’irahira rye ku munsi umwe n’uwo Museveni ari burahirire kuyobora Uganda.

Ati “Twamaze kumenya gahunda y’umwe mu bari abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watsinzwe amatora, ko ari gutegura umuhango we bwite wo kurahira muri hotel imwe muri Iganga. Turashaka kumwibutsa, we n’abamushyigikiye ko ijwi ry’abatoye ryumvikanye neza.”

Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM nibo batsinze amatora yabaye ku itariki 14 Mutarana uyu mwaka ku majwi 58,6%, mu gihe Bobi Wine n’ishyaka rye rya NUP baje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 34%. Amajwi batigeze bishimira na gato kuko bavuze ko bibwe mu matora, ari bo bari gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko abakuru b’ibihugu bya Afurika batandatu ari bo bemeje ko bari bwitabire umuhango w’irahira rya Museveni mu gihe abandi batandatu bari bwohereze ababahagarariye.

Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Museveni uri bwitabirwe n’abashyitsi barenga 4000.

Imodoka za gisirikare zashyizwe mu mihanda ku munsi w'irahira rya Museveni / Ifoto: Twitter - Bobi Wine
Umutekano wakajijwe muri Kampala /Ifoto: Twitter - Bobi Wine
Ku rugo rwa Bobi Wine hoherejwe abasirikare benshi bajya gucunga umutekano / Ifoto: Reuters

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .