Umushinga wo kubaka umuyoboro wa Peteroli uhuriyeho Uganda na Tanzania wahagaze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Nzeri 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka umuyoboro wa Peteroli muri Uganda yahagaritswe nyuma y’uko umugambi w’Ikigo Tullow Oil gicukura kinatunganya Peteroli, wo kugurisha imigabane yacyo muri uyu mushinga ikigo cy’Abafaransa cya Total SA hamwe n’icy’Abashinwa cya CNOOC Ltd uhagaritswe mu cyumweru gishize.

Amasezerano yo kubaka uyu muyoboro yasinywe mu Ukwakira 2016, hagati ya Uganda na Tanzania agamije kubaka uyu muyoboro utwara peteroli ufatwa nk’uwari kuba munini kurusha iyindi muri Afurika y’uburasirazuba.

Reuters yatangaje ko imirimo yose yo kubaka umuyoboro wa peteroli muri Afurika y’Uburasirazuba [EACOP], irimo no gutanga amasoko yahagaritswe kugeza igihe kitazwi kuko gahunda yo kugurisha imigabane yapfuye.

Bivugwa ko aya masezerano yo kugurisha imigabane yasubitswe ku wa 29 Kanama bitewe n’ukutumvikana ku misoro bashyiriweho n’ubuyobozi bwa Uganda.

Mu myaka 13 ishize nibwo Uganda yavumbuye ko ifite peteroli ariko umusaruro ucuruzwa ugatinda bitewe no kubura ibikorwaremezo.

Uyu muyoboro wa EACOP ufite uburebure bwa kilometero 1,445 wari kuzuzura utwaye akayabo ka miliyari $3.5, ukava muri Uganda ukanyura muri Tanzania ujya mu Nyanjya y’Ubuhinde ku gice cya Tanga.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza