Umuriro ukomeje kwaka hagati ya Perezida Masisi wa Botswana na Ian Khama yasimbuye ku butegetsi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Kuva yagera ku butegetsi muri Mata 2018, Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wa Botswana yatangije urugendo rushya ku gihugu cye rugamije ku gufungurira amarembo igihugu mu buryo bunyuranye cyane n’uwo yasimbuye, Ian Khama, wakunze kurangwa no kudatsura umubano n’ibihugu bya Afurika guhera ku bihugu bituranye na Namibia nka Zimbabwe, kugera ku biri kure yayo.

Khama yabaye Perezida wa kane wa Botswana kuva yabona ubwigenge mu 1966, yibohoye ku Bwongereza.

Akiyobora Botswana, Khama ntiyigeze akora ingendo zigamije gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika, yewe no mu bayobozi bo mu bihugu bya Afurika, bacye muri bo nibo bakandagije ikirenge muri Botswana.

Perezida Masisi (iburyo) ntavuga rumwe na Ian Khama yasimbuye

Ian Khama ntiyigeraga yitabira inama z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa se Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, hose yoherezagayo intumwa zirimo uwahoze ari Visi Perezida ku ngoma ye ari nawe uyobora Botswana kuri ubu, Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Perezida Masisi uherutse kwakira Perezida Paul Kagame na Madamu mu ruzinduko baheruka kuhagirira, yaciye ukubiri na politiki y’ububanyi n’amahanga ya Ian Khama atsura umubano n’ibihugu bya Afurika.

Yakunze kuvuga ko igihugu cye gikikijwe n’ibindi by’inshuti bityo ari ingenzi gushimangira uwo mubano ariyo mpamvu yaciye ukubiri na politiki y’uwo yasimbuye.

Masisi kandi yari i Kigali kuva ku wa Gatatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nyakanga.

Uyu murongo mushya ari guha igihugu ariko ntabwo washimishije na mba uwo yasimbuye ku buryo kuva umwaka ushize batari gucana uwaka.

Muri Botswana, havugwa byinshi ku miterere ya Ian Khama. Bivugwa ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe, iyo ibibazo byabaga byinshi kubera inshingano ze nka Perezida, yashoboraga kwigizayo abashinzwe umutekano be, akajya mu modoka wenyine mu masaha y’ijoro akagenda ku muvuduko wo hejuru mu mihanda y’i Gaborone.

Iyi nkuru y’uko yatwaraga ibintu mu gihe ibibazo bimubanye byinshi, muri Botswana ishingirwa ku rukundo agirira ibyo gutwara ibinyabiziga, kuba yarakundaga gukora ibintu mu buryo bwe nta wundi muntu umwitambitse cyangwa ngo ashake kumuhindura intekerezo. Ikindi kandi ni uko ari umugabo utarigeze ushaka umugore.

Khama yafata Masisi nk’umwana yareze

Khama yagize Masisi Visi Perezida we mu gihe yari ku butegetsi, ndetse atangira kujya amuha inshingano zo kwitabira inama, akanatanga ibitekerezo agamije kureba uko yitwara ku ruhando mpuzamahanga.

Khama mu ntangiriro z’uyu mwaka yabwiye itangazamakuru ko yagishaga inama Masisi ku byemezo bijyanye n’imyanya y’Abambasaderi kugira ngo amenye ko yishimiye icyemezo yafashe.

Gusa ubwo Masisi yari ageze ku butegetsi muri Mata 2018, yahindutse undi muntu utandukanye n’uwo Khama yatekerezaga, uzakora ibijyanye n’ugushaka kwe.

Yatangiye kugirana umubano n’ibihugu byose Khama yangaga urunuka nka Zimbabwe yayoborwaga na Mugabe ndetse n’u Bushinwa ku buryo yabaye Perezida wa Mbere wa Bostwana wabugendereye mu myaka 12 mu gihe Khama yigeze kubwira u Bushinwa ko igihugu cye kitigeze kiba ubukoloni bwabwo.

Mu 2016, Botswana yangiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kwinjira muri iki gihugu mu gihe yari akurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Mu 2014, Robert Mugabe wayoboraga Zimbabwe yatorewe kuyobora SADC, Ian Khama agirwa umuyobozi umwingirije. Ubwo Mugabe yahabwaga ububasha bwo gutangira kuyobora, Khama yanze kwitabira amushinja ko yibye amajwi mu matora mu gihugu cye.

Ukutagenderanirana n’amahanga kwatumye iki gihugu gisa nacyo n’igihejwe, maze ubwo Masisi yajyaga ku butegetsi atangira guhindura ibintu, Khama biramubabaza bikomeye ku buryo yashatse uko uyu mugabo yava ku butegetsi.

Muri uwo mugambi, Khama yashyigikiye Dr Venson-Moitoi wigeze gushaka kuyobora Komisiyo ya AU, washakaga kuba Perezida w’Ishyaka riyoboye Botswana ku buryo byari kumugeza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Masisi yahise yirukana uyu mugore muri Guverinoma ye ndetse ashyira mu majwi Khama.

Ati “Yoherejwe n’umuntu kugira ngo aze guhangana nanjye. Ntabwo ari umuntu ukwiriye guhatanira umwanya wa Perezida. Akwiye kujya ku ruhande hanyuma nkahangana n’abantu bashoboye.”

Masisi kandi yavuze ko bitunguranye uburyo Khama yashyigikiye Dr Venson-Moitoi mu gihe yananiwe kumutera ingabo mu bitugu yiyamamariza kuyobora komisiyo ya AU mu 2017.

Ati “Njye na Perezida Festus Mogae twagenze Afurika yose tumushakira abamushyigikira, mu gihe Khama we yoherezaga amabaruwa gusa atigeze asura igihugu na kimwe. Ni gute amushyigikira uyu munsi mu gihe yananiwe kubikora mu bikorwa byo kwiyamamaza muri AU?”

Masisi kandi yigeze kuvuga ko Khama yamusuzuguye ubwo yitabiraga inama y’ishyaka yakerewe, undi nawe amubwira ko ariwe ukunze gukererwa.

Masisi ati “Ntabwo nshaka gusuzugurwa ngo kuko ndi muto kuri wowe. Ni njye Perezida wa Botswana kandi nta wundi uri hejuru yanjye. Abantu bakwiye kureka kujya baza mu nama bakerewe hanyuma ngo barogoye inama. Waza mu nama ku gihe cyangwa ukaguma iwawe.”

Khama na we yagiye mu itangazamakuru amusubiza agira ati “Ndabizi neza ko benshi muri mwe muzi ko akererwa mu nama no mu bindi bikorwa. Rero niba abivuze, nishimiye ko avuze ko bisuzuguritse, ntakwiye gukererwa ngo kuko ari Perezida. Ubwo nari Perezida, nakoraga ibishoboka ku buryo ngera aho njya ku gihe.”

Khama kandi aherutse kuvuga ko uburyo Masisi ari kuyobora igihugu ari bubi cyane, ku buryo ashaka kureba niba yajya mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa agashinga irye ku buryo bazahangana mu matora.

Perezida Masisi akomeje kubaka umubano n'amahanga, bitandukanye n'uwo yasimbuye
Perezida Masisi yanitabiriye ibirori byo Kwibohora kuri uyu wa Kane
U Rwanda na Bostwana biheruka gusinya amasezerano atandukanye kubera icyerekezo gishya Perezida Masisi yahaye igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza