Umurage we uzahora wibukwa- Ubutumwa bwa Perezida Kagame mu muhango wo gusezera Magufuli

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Werurwe 2021 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente, yagejeje ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku Banya-Tanzania, mu muhango wo gusezera kuri Dr John Pombe Magufuli wari perezida w’icyo gihugu witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko “umurage asize uzahora wibukwa”.

Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dodoma, kuri uyu wa 22 Werurwe 2021, witabirwa n’Abaperezida barimo uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi; uwa Kenya, Uhuru Kenyatta; uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; uwa Namibia, Hage Gottfried Geingob; uwa Zambia, Edgar Lungu ndetse na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Mu ijambo Dr Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame yahavugiye, yongeye kwihanganisha abaturage b’icyo gihugu anibutsa ko Nyakwigendera yari afitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Ati “Baturage ba Tanzania, mu izina rya Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda; nifatanyije namwe mu kababaro kandi ndabihanganisha ku bwo kubura Umuyobozi wakundaga igihugu cye, Nyakubahwa Dr John Pombe Magufuli.”

“Guverinoma y’u Rwanda yagize amahirwe yo gukorana bya hafi na Nyakubahwa Magufuli bidashingiye gusa ku kuba yari ku isonga mu guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo no kuba yaratanze umusanzu ukomeye mu kongerera ingufu umubano w’u Rwanda na Tanzania.”

Dr Ngirente yavuze ko ibyo byose Dr Magufuli yakoze bifite agaciro kandi bizahora bigahabwa, ati “Umurage we uzahora wibukwa iteka.”

Dr John Pombe Magufuli wasezeweho uyu munsi, biteganyijwe ko azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 25 Werurwe uyu mwaka. Inkuru y’urupfu rwe yasakaye mu ijoro ryo kuwa 17 Werurwe, hatangazwa ko yahitanywe n’uburwayi bw’umutima yari amaranye igihe kirekire.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo gusezera Magufuri
Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana ku wa 17 Werurwe azize uburwayi bw'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .