Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 Kanama 2019 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Rukiga muri Uganda, yatangaje ko yataye muri yombi uwitwa Anastus Munyabimbi nyuma yo kwica Augustine Kwizera ufite inkomoko mu Rwanda.

Augustine Kwizera w’imyaka 58 yiciwe mu gace ka Kamwezi hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, Elly Maate, yavuze ko Kwizera akomoka mu Rwanda ariko akaba yari umuturage mu gace ka Kigara.

Maate yabwiye ikinyamakuru Pmldaily ko Kwizera yishwe nyuma yo kugirana amakimbirane na Munyabimbi.

Yagize ati “Uwitabye Imana yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Kamwezi ariko aha niho byaje gutangazwa ko yapfiriye.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’uru rupfu, Polisi yagiye ahabereye ubu bwicanyi ita muri yombi ukekwaho gukora aya mahano ngo agire ibyo abazwa.

Amakuru avuga ko Munyabimbi na Kwizera bari basanzwe ari abaturanyi mu gace ka Kamwezi kuva mu myaka 10 ishize, bakaba kandi ngo bari babanye neza kuko bose bakomoka mu Rwanda.

Maate yavuze ko mu gihe umubiri wa Kwizera washyikirijwe umuryango we ngo ushyingurwe, ukekwaho gukora iki cyaha akomeje kubazwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko ubu bwicanyi ntaho buhuriye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ko ari ubushyamirane busanzwe bwabaye.

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza