Kwamamaza

Umunyamakuru w’Umurundi wahungiye muri Uganda yateraguwe ibyuma

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 11:21' na Ntakirutimana Deus


Umunyamakuru w’Umurundi Boaz Ntaconayigize wahungiye muri Uganda yateraguwe ibyuma ndetse anakubitwa n’abantu bikekwa ko ari abo mu rwego rw’iperereza mu Burundi, ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Patrick Nduwimana, umuyobozi wa Radio Bonesha FM wahungiye mu Rwanda ubwo radio ye yafungagwa na leta y’u Burundi, yavuze ko Ntaconayigize yakorewe iryo hohoterwa mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 2 Kanama 2016.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza igaragaza ko Ntaconayigize yateraguwe ibyuma n’abantu bane, barimo Abarundi babiri.

Nyuma yo gukomeretswa yahise atabarwa ajyanwa kwa muganga, aho yatangarije ko akeka ko abari bagiye kumwica ari abakozi b’urwego rw’ubutasi mu Burundi.

Nduwimana yavuze ko ibyabaye kuri mugenzi we Ntaconayigize bahoze bakorana kuri Radio Bonesha FM yasaga n’uwabimuteguje mu cyumweru gishize amubwira ko hari abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi bageze muri Uganda bigize impunzi.

Ibyo ngo byerekana uburyo abanyamakuru basaga 100 bahunze ibibazo by’umutekano muke mu Burundi nta bwihisho na buke bafite.

Ntaconayigize yahungiye muri Uganda kuva mu Burundi hatangira ibibazo by’umutekano muke muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu.

Muri rusange ibyo bibazo bimaze guhitana abantu basaga 500. Abarenga ibihumbi 270 bahungiye mu mahanga.

Inzego z’iperereza mu Burundi zivugwaho guhohotera abanyamakuru, kuri ubu zikaba zimaze iminsi 10 zifungiye ahantu hatazwi Uwitwa Jean Bigirimana wahoze ukorera ibinyamakuru bitandukanye i Burundi.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka(RSF) wahamagariye abayobozi b’u Burundi guhagarika ibikorwa byo gutera ubwoba abanyamakuru, kugeza ubwo birenga imbere mu Burundi, ikabasanga mu mahanga bahungiyemo.

Muri 2016, uyu muryango wasohoye urutonde rw’uko ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru. U Burundi bwaje ku mwanya wa 156 mu bihugu 180.

Boaz Ntaconayigize wahungiye muri Uganda yateraguwe ibyuma aranakubitwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved