Kwamamaza

Umunyamakuru ukomoka mu Rwanda yafungiwe i Burundi

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 15:56' na IGIHE


Irakoze Gisa Steve, umunyamakuru ukomoka mu Rwanda yafatiwe i Burundi anafungwa n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu kuri uyu wa 18 Kanama 2016.

Irakoze wakoreraga radio Buja FM mu mujyi wa Bujumbura yafashwe na polisi y’u Burundi ahitwa Kajaga nk’uko bigaragara kuri twitter y’Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye.

Uyu munyamakuru yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Salus na Flash FM, ubu akaba yakoreraga Radio Buja FM yo mu mujyi wa Bujumbura.

Umuryango wa Irakoze ngo nta bisobanuro wahawe bijyanye n’ impamvu yaba yatumye atabwa muri yombi ndetse ngo ufite ubwoba ko Gisa ashobora kugirirwa nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi yavuze ko Irakoze akurikiranweho kubangamira umudendezo w’igihugu mu butumwa yanyujije kuri twitter.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko Irakoze Steve Gisa yavukiye i Burundi akaba afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda n’ u Burundi kuko se ari umunyarwanda naho nyina akaba umurundikazi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved