Umunyakenya yahawe kuyobora Ingabo za Loni i Darfur asimbuye Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kanama 2017 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umunyakenya Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi yasimbuye Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umunyarwanda wayoboraga ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur (UNAMID) uherutse koherezwa muri Sudani y’Epfo.

Muri Mata uyu mwaka , Umunyamabanga Mukru wa Loni Antonio Guterres yahaye Lt Gen Kamanzi inshingano zo kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, UNAMISS.

Kuri uyu wa Kabiri, Antonio Guterres na Moussa Faki Mahamat uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nibwo basimbuje Lt Gen Kamanzi ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo za Loni ziri mu butumwa i Darfur.

Lt Gen Ngondi wasimbuye Kamanzi yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikari rya Kenya. Amaze imyaka 39 mu gisirikare nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje.

Gen Mushyo Kamanzi ufite ubunararibonye bw’imyaka isaga 27 mu gisirikare no mu nzego z’ubuyobozi bw’ingabo yari yahawe inshingano zo kuyobora ingabo za Loni i Darfur mu UKuboza 2015.

Ingabo za UNAMID
Lt Gen Frank Mucyo Kamanzi wayoboraga ingabo za Loni ziri i Darfur (UNAMID) yoherejwe muri Sudani y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza