00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyafurika mu nzira zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Amerika yo kurwanya Sida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Dr John Nkengasong, Umunya-Cameroon usanzwe uyobora Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo (the Africa Centers for Disease Control and Prevention) ashobora guhabwa inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR).

Amakuru dukesha The New York Times avuga ko Joe Biden agaragaza ko hari gahunda zo guha uyu mugabo ukomoka muri Afurika inshingano zo kuyobora iyi porogaramu yashyizweho hagamijwe kurandura Sida.

Bibaye, Dr John Nkengasong yaba ari Umunyafurika wa mbere ugiye muri uyu mwanya. Aya makuru kandi avuga ko Perezida Biden azatangaza iyi gahunda mu minsi iri imbere.

PEPFAR ni porogaramu yatangijwe mu 2003 na George W. Bush wahoze uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikorera mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika igatanga inkunga mu bikorwa byo kurwanya Sida.

Ni yo porogaramu nini ya Leta mu zishinzwe ubuzima kuko imibare igaragaza ko yashowemo miliyari 85$ kandi ikaba imaze kurokora ubuzima bw’abarenga miliyoni 20.

Kuba Dr John Nkengasong yahabwa kuyobora iyi porogaramu abenshi mu basesenguzi bagaragaza ko byayifasha kugera ku ntego zayo cyane ko yaba iyobowe n’umuntu uzi neza ibibazo by’abagenerwabikorwa.

Dr John Nkengasong ahawe izi nshingano yaba asimbuye Umunyamerika, Dr. Deborah Birx wazivuyeho muri Gashyantare 2020 ubwo yahabwaga inshingano zo kuba umwe mu bagize itsinda ryo kurwanya Coronavirus ryashyizweho na White House.

John Nkengasong ni Umunyafurika w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi. Yagiye akora mu bigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, mu gihe cya COVID-19 yanagizwe intumwa yihariye y’iri shami muri Afurika.

Amakuru yerekeye ibijyanye n’ubuzima bwe bwite agaragaza ko yatangiye gukunda amasomo ajyanye n’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima ubwo yari mu mashuri yisumbuye.

Ibi byatumye ahabwa kwiga ubuvuzi cyane cyane ibijyanye na Virusi. Amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yayize muri University of Yaoundé. Yize kandi mu Bubiligi muri Institute of Tropical Medicine Antwerp na Vrije Universiteit Brussels.

Dr John Nkengasong ashobora kuba Umunyafurika wa mbere uhawe inshingano zo kuyobora Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .