00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria wabaye Miss Eloquent agiye gutanga ubufasha ku bapfakazi bo mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo muri Nigeria witwa Queen Kalu Jessica wegukanye ikamba rya Miss Eloquent Africa Top Model, agiye gutanga ubufasha ku bapfakazi bo mu bihugu bitanu birimo n’u Rwanda.

Uyu mukobwa uzafasha abapfakazi bo mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Nigeria, Botswana na Zimbabwe. Buri gihugu azatanga ubufasha ku mupfakazi umwe n’abana be ndetse bitewe n’ubushobozi azaba afite amufashe mu buryo bwose bushoboka.

Mu guhitamo uzahabwa ubu bufasha mu Rwanda, azifashisha Umutoni Cynthia na mugenzi we witwa Niheza Deborah bahagarariye u Rwanda muri Miss Eloquent Africa ibera muri Nigeria. Ni nabo bazashyikiriza ubu bufasha uzaba yabugenewe gusa nibishoboka na Queen Kalu Jessica azaba ari mu Rwanda.

Umutoni Cynthia yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yagize iki gitekerezo nyuma y’uko nyina apfakaye akabona ubuzima bukakaye yanyuzemo akifuza gufasha muri bike afite, ndetse agashishikariza n’abandi bantu kuba bamushyigikira muri iki gikorwa.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Queen Kalu Jessica yagaragaje ko ababyeyi b’abapfakazi bahura na byinshi biruhije bagahangana nabyo bityo baba bakwiriye gushyigikirwa.

Ati “Urukundo rw’umubyeyi ntabwo rurangira. Gutanga ubufasha ku bapfakazi byaba inzira yo kubereka ko tuzirikana ubushobozi bwabo bwo kubera rimwe abamama n’abapapa. Kubasanga aho bari kuri bike dufite ni uburyo bwo kubatera akanyabugabo. Barahangayika bashaka uko bashyira ibiryo ku meza […] Abagore bacu b’Abanyafurika barashikamye cyane kandi bakeneye urukundo n’inkunga zose dushobora kubaha.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko intego ye ari ukwegera abapfakazi batanu bo mu bihugu bitanu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Asaba buri wese waba afite inkunga kuba yatanga ubufasha bwe kugira ngo muri iki gikorwa ibyo yateganyije kuba yatanga byiyongere kandi uwo bazafasha abone ubufasha buhagije kandi bunini cyane.

Akarangiza agira ati “Ntiwibagirwe ko nta kintu gito kibaho. Byose bizabashimisha.”

Queen Kalu Jessica wegukanye ikamba rya Miss Eloquent Africa Top Model mu 2020. Asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga.

Niheza Deborah ari mu bazafasha Queen Kalu Jessica kubona umupfakazi wo gufasha mu Rwanda
Queen Kalu Jessica asanzwe ari umunyamideli
Umutoni Cynthia uhagarariye u Rwanda muri Miss Eloquent na we azafatanya na Niheza gushaka umupfakazi uzahabwa ubufasha bigizwemo uruhare na Queen Kalu Jessica
Queen Kalu Jessica yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ubuzima bukomeye abapfakazi batifashije banyuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .