Umukwe wa Robert Mugabe yatawe muri yombi ashinjwa gushimuta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kamena 2018 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’umukobwa wa Robert Mugabe yatawe muri yombi akekwaho gushimuta umunyamategeko wa Sosiyete itwara abantu mu ndege.

Simba Chikore ni umugabo wa Bona, umukobwa wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe.

Polisi yo muri Zimbabwe yavuze ko yataye muri yombi Chikore nyuma y’amakuru y’uko yashimuse umunyamategeko wa sosiyete itwara abantu mu ndege ya Zimbabwe Airways amuziza kumena amabanga y’iyo sosiyete.

Umunyamategeko wa Zimbabwe Airways, Bertha Zakeyo, yavuze ko Chikore yamufungiranye mu biro.

Zakeyo yavuze ko yanagerageje guhamagara umunyamategeko we ariko Chikore agategeka ko bamwangira guhura.

Yemerewe kuvugana n’umunyamategeko we nyuma y’amasaha abiri afungiranye mu biro.

Zakeyo ngo yazizwaga gutanga amakuru y’ibanga ya Zimbabwe Airways atabiherewe urushushya.

Iyo sosiyete y’indege yashinzwe umwaka ushize. Nyirayo ntavugwaho rumwe kuko hari abavuga ko ari iy’umuryango wa Robert Mugabe mu gihe yitirirwa Guverinoma ya Zimbabwe.

Guverinoma inshuro nyinshi yagiye ivuga ko Zimbabwe Airways ari sosiyete yayo yashyizweho ngo isimbure Air Zimbabwe ifite amadeni asaga miliyoni 300 z’amadolari.

Air Zimbabwe kuri ubu hari ibice idashobora gukoreramo ingendo kubera ko abo ibereyemo imyenda bavuze ko nihagera indege zayo bazazifatira nkuko The East African yabitangaje.

Simba Chikore yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza