00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa PAM ari mu bakekwaho kwicisha ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 10 Kamena 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM), ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gukekwaho uruhare mu rupfu rwa Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu.

Ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43 n’umurinzi we Vittorio Lacovacci w’imyaka 30 n’umushoferi Mustapha Milambo bishwe tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu muhanda uva i Goma werekeza Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mugabo yishwe ubwo yari mu rugendo rugana mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) byo kugaburira abana ku mashuri. Leta ya Congo yatangaje ko itari yamenyeshejwe iby’urwo rugendo ngo imucungire umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu, Ibiro Ntaramakuru byo mu Butaliyani, Agenzia Nazionale Stampa Associata (ANSA), byatangaje ko umukozi wa PAM ari umwe mu bakekwa. Uwo mukozi utavuzwe izina, ngo ni we wari ufite inshingano zo gutegura uburyo umutekano wa Ambasaderi n’abo bari bari kumwe wari gucungwa, nyamara ngo ntiyabikoze.

Mu kwezi gushize, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa ambasaderi bafashwe ndetse batangiye guhatwa ibibazo.

Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Leta ya RDC yasohoye itangazo rivuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Ambasaderi Luca Attanasio yishwe arasiwe mu modoka ubwo yari mu muhanda Goma-Rutshuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .