Umukambwe bikekwa ko ashaje kuruta abandi muri Uganda yahuye na Perezida Museveni

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

John Ahumura w’imyaka 131 yakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma y’ubutumire yamuhaye amaze gusoma inkuru zimugarukaho mu binyamakuru bitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Museveni yatangaje ko uyu mugabo bishoboka ko ariwe mukuru kurusha abandi muri Uganda.

Ati “Ahumura, ufite ibyangombwa by’amavuko byerekana ko yavutse mu 1885, yaje aherekejwe na Padiri Fabius Bainakanama wo muri Paruwasi ya Nyahuka muri Bundibugyo.”

“Nyuma y’ubusabe bwe, guverinoma izubakira Ahumura inzu kandi inamufashe mu byangombwa by’ibanze akeneye.”

Perezida Museveni yabonanye n’uyu mukambwe kuri iki cyumweru nyuma y’umunsi mpuzamahanga w’abantu bakuze wizihijwe kuwa 01 Ukwakira 2016, umunsi Museveni yasabye urubyiruko rwa Uganda ko rugomba kwita ku bantu baba bamaze kugira intege nke z’izabukuru.

Ibyangombwa by'amavuko bigaragaza ko John Ahumura afite imyaka 131

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza