00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wo muri Nigeria wiyemeje guca abazunguzayi n’abasabiriza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Kanama 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Leta ya Lagos muri Nigeria yiyemeje gukora ibishoboka byose igaca abazunguzayi n’abasabiriza baboneka ku bwinshi muri uwo mujyi, ngo kuko bateza akavuyo.

Hashyizweho itsinda ryihariye rigomba gukurikirana icyo gikorwa mu minsi mike iri imbere.

Umwe mu bayobozi bashinzwe iterambere n’urubyiruko muri uwo mujyi, Olusegun Dawodu yabwiye abanyamakuru ko abazunguzayi n’abasabiriza bateje ikibazo gikomeye mu mujyi ukwiriye kurangwa n’abaturage bubahiriza amategeko.

Yavuze ko ubusanzwe abazunguzayi n’abasabiriza muri uwo mujyi baturuka mu bindi bice by’igihugu, bityo ko batakomeza kubyihanganira.

Olusegun Dawodu kandi yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara muri uwo mujyi bigirwamo uruhare n’abo bantu.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impuruza yatanzwe na Polisi ko hari abantu benshi bagiye bagaragara mu byaha, nyuma bikagaragara ko bari bihinduye abazunguzayi.

Abasabiriza n'abazunguzayi muri Lagos bagiye guhigwa bukware

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .