Umuhungu wa Mohamed Morsi yavuze ko se yicishijwe na Perezida Sisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kamena 2019 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Mohamed Morsi wahoze ayobora Misiri yatangaje ko ubutegetsi bw’icyo gihugu, by’umwihariko Perezida Abdel Fattah el Sisi ari we wagize uruhare mu rupfu rwa se.

Morsi, Perezida wa mbere Misiri yagize atowe muri demokarasi yahiritswe ku butegetsi yari amazeho umwaka umwe mu 2013 ashyirwa muri gereza ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu.

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari mu kazu gashyirwamo imfungwa mu rukiko rw’i Cairo, mu rubanza yari yitabiriye ngo yisobanure ku byaha ashinjwa nibwo yataye ubwenge yikubita hasi, nyuma aza gupfa.

Kuri uyu wa Kane, umuhungu wa Morsi witwa Abdullah abinyujije kuri Twitter yavuze ko Perezida Sisi n’abandi bayobozi b’inshuti ze aribo bicishije umubyeyi we.

By’umwihariko yavuze ko byagizwemo uruhare na Minisitiri w’umutekano uriho Mahmoud Tawfiq n’uwo yasimbuye Magdy Abdel Ghaffar.

Mu bandi Abdullah yashyize mu majwi harimo abacamanza nka Shirin Fahmy, Shaaban al-Shami na Ahmed Sabry, hamwe n’umushinjacyaha mukuru wa Misiri Nabil Sadek afatanyije na Abbas Kamel ukuriye urwego rw’ubutasi.

Nta cyo abayobozi ba Misiri baravuga ku byatangajwe n’umuhungu wa Morsi nkuko Aljazeera yabitangaje.

Urupfu rwa Morsi rwababaje benshi hirya no hino ku isi barimo Turikiya n’ubutegetsi bwayo kuko kuwa kabiri mu misigiti yose hakozwe amasengesho yo kumusabira. Abayobozi muri Qatar na Malaysia nabo bagaragaje ko babajwe n’urwo rupfu.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan, wari inshuti ikomeye ya Morsi yasabye ko Guverinoma ya Misiri igezwa mu butabera mpuzamahanga kubw’urupfu rwa Morsi.

Umubano wa Turikiya na Misiri nyuma y’ihirikwa rya Morsi wajemo agatotsi.

Morsi yapfuye ubwo yari yazanywe mu rukiko i Cairo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza