00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Jakaya Kikwete yateye utwatsi amakuru abika se

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Jakaya Kikwete wahoze uyobora Tanzania yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umubyeyi we w’imyaka 70 yitabye Imana.

Ku wa 26 Gicurasi 2021 ni bwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015 yaba yitabye Imana azize uburwayi.

Umuhungu w’uyu mugabo witwa Ridhiwani Kikwete abinyujije kuri Twitter yavuze ko na we yakiriye ubutumwa bw’abantu n’abamuhamagara bamubaza niba aya makuru ari impamo, avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati "Nyuma yo kwakira telefoni z’abantu batandukanye n’ubutumwa, nasanze ari ingenzi ko nakoresha aya mahirwe mu gusobanura uko ibintu bimeze. Umubyeyi wacu Dr Kikwete ameze neza kandi afite ubuzima buzira umuze. Nta n’ikibazo cy’ubuzima afite akomeje inshingano ze."

Nyuma y’ubu butumwa abenshi bagaragaje ko bishimiye kumva ko uyu mugabo akiri muzima gusa abandi bagaragaza impungenge z’uko n’ibiri kuvugwa ko bishobora kuba ari byo, basaba ko niba ari muzima yajya kuri televiziyo y’igihugu bakamubona.

Umuhungu wa Jakaya kikwete yateye utwatsi amakuru abika se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .