Umuherwe Mohammed Dewji yatanze ubuhamya bw’uko yashimuswe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka umuherwe Mohammed Dewji wo muri Tanzania arekuwe n’abantu bari baramushimuse, yatanze ubuhamya avuga ko ubwe yigeze kubabwira ngo bamurase ariko ntibyakorwa.

Mohammed w’imyaka 44 yaburiwe irengero ku wa 11 Ukwakira 2018, i Dar es Salaam, ashimuswe n’abantu bataramenyekana mu gihe yinjiraga muri Colosseum Hotel and Fitness Club gukora imyitozo ngororamubiri.

Ku nshuro ya mbere, Mohammed yabwiye BBC ko yashimushwe yapfutswe mu maso.

Uyu mugabo yavuze ko yaje kurekurwa nyuma y’iminsi 10, gusa ngo nta ngurane yatanzwe.

Yagize ati “Maze gushimutwa napfutswe mu maso, hari igihe bankangishaga imbunda bakayinshyira ku mutwe mu minsi itanu yose, ku munsi wa gatandatu natekereje ko ntagishobora kureba.”

“Rushimusi yaravugaga ngo ngiye kukurasa, nanjye nageze aho ndavuga nti rwose ushobora kundasa ukanyica, numvaga natakaje byose, numvaga ndushye kuko byari ihohoterwa.”

Yavuze ko yakundaga kumva amajwi y’indege za kajugujugu, agatekereza ko byibuze zirimo kumushakisha.

Nyuma y’iminsi 10 ashimuswe, Ikigo cy’Ubucuruzi METL Group, gikora ibikorwa by’ubuhinzi mu bihugu bitandukanye, mu bwishingizi, mu bwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’izindi nzego zitandukanye ari nacyo ayobora, cyatangaje ko yarekuwe kandi ameze neza.

Uyu mugabo yashimiye abantu bose bamusengeye akagaruka amahoro.

Kugeza ubu inzego z’ubuyobozi ntiziratangaza impamvu yatumye uyu mugabo arekurwa, Dewji na we avuga ko atayizi.

Yagize ati “Sinzi impamvu ibi byabaye, mu by’ukuri bigaragara ko intego ni uko basa nk’abashakaga amafaranga, ariko bandekuye nta yatanzwe.”

Avuga ko atekereza ko impamvu yarekuwe ngo ni ukubera igitutu bashyizweho ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyapolitiki.

Kugeza ubu umushoferi witwa Mousa Twaleb, yamaze gutabwa muri yombi ategereje kuburanishwa.

Uyu muherwe avuga ko atekereza ko hari abantu bari hagati ya batatu na bane b’abanyamahanga, bakomoka muri Mozambique na Afurika y’Epfo bashobora kuba barahunze igihugu bari inyuma y’uwo mugambi.

Yavuze ko nyuma y’aho ibi bibaye, ubuzima bwe yagiye abuhindura uko bwari busanzwe mbere, harimo ko yahagaritse kongera kujya koga ari wenyine.

Yavuze ko ateganya ko mu mezi 12 ari imbere azashora miliyoni 400 z’amadorali mu guteza imbere ubuhinzi, kandi atagamije kubona inyungu.

Mu 2013 Mohammed yabaye Umunya-Tanzania wa mbere ikinyamakuru Forbes gishyize mu baherwe, anagirwa umuntu w’umwaka na Forbes Afrique mu 2015.

Forbes ishyira uyu mugabo ku mwanya wa 17 mu baherwe b’Abanyafurika, akabarirwa umutungo wa miliyari 1.54 z’amadolari ya Amerika.

Mohammed Dewji yavuze ko yajyaga yumva amajwi ya kajugujugu aho yari ari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza