00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda uhuza RDC n’u Rwanda ku mupaka wa Rusizi I wongeye gufungurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umuhanda uhuza umupaka w’u Rwanda ku gice cya Rusizi I na Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021.

Ni nyuma y’aho imirimo yo kuwusana irangiye bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ukaba ureshya na kilometero eshanu. Watangiye gusanwa mu 2019, imirimo idindizwa n’uko ibikoresho byari bikenewe byagiye bitinda kuboneka kubera imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Itahwa ryawo ryakiriwe neza n’abaturage bajyaga bagorwa n’ingendo igihe bashatse kugera ku mupaka wa Rusizi I ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.

Abatuye mu Mujyi wa Bukavu bahamagariwe kubungabunga uyu muhanda nk’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Nguabidje, yabivuze . Ni umuhanda yavuze ko uje koroshya ubuhahirane n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Ati “Umushinga dutashye uyu munsi uraduhesha agaciro ku gihugu cy’abaturanyi duhana imbibi. Ndakangurira abaturage kubungabunga uyu muhanda. Tuwurinde kwangirika tugaragaza ko dukunda igihugu.”

Uyu muhanda ufatiye runini ubukungu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko uhuza iki gihugu n’ibindi byo muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu Mujyi wa Bukavu.

Umuhanda uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda kuri Rusizi I wongeye gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .