Kwamamaza

Uwabyaranye n’umurwanyi wa Boko Haram yagaragaje intimba aterwa no kutamubona

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 07:58' na Nshimiyimana Gonzalde


Amina Ali wacitse abarwanyi ba Boko Haram mu mezi atatu ashize, yeruye atangaza ko akumbuye umugabo we babyaranye, ubarizwa muri abo barwanyi avuga ko atazahwema kumutekereza.

Amina Ali, ni umwe mu banyeshuri 276 bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu myaka ibiri ishize, yaje gushyingirwa n’umwe mu barwanyi bawo ndetse babyarana umwana w’umukobwa, Safiya.

CNN itangaza ko uyu mugore n’umugabo we ndetse n’umwana wabo bagaragaye mu ishyamba rya Sambisa, muri Gicurasi aho bikekwa ko hacumbitse imitwe myinshi y’iterabwoba.

Amina Ali yatangaje ko batigeze bahabwa ubufasha n’ingabo za Leta ya Nigeria ahubwo bacitse ku mayeri yabo. Umugabo we wamenyekanye nka Mohammed Hayatu ubwo bahungaga yatangarije umutangabuhamya ko nawe yari yarashimuswe na Boko Haram.

Amina abaye umwe mu bakobwa 200 bari baraburiwe irengero nyuma yo gufatwa ari 276 hakaza gucika abagera kuri 57 ubwo bakurwaga mu kigo bigagamo kuwa 14 Mata umwaka 2014 n’abarwanyi ba Boko Haram.

Amina abajijwe aho umugabo we ari, yasubije ko nta gitekerezo afite cy’aho Mohammed yaba aherereye.

Amina w’imyaka 21, mu gahinda kenshi yabwiye CNN ati ‟Ntabwo nishimiye uburyo bwakoreshejwe kugirango bantandukanye n’umugabo wanjye.”

Yakomeje agira ati ‟ Aho uri hose ndashaka kukubwira ko nkigutekereza kandi nkigufata nk’umugabo wanjye, kuba rero dutandukanyijwe, ntabwo bisobanuye ko ngiye kukwibagirwa.”

Amina, kuba ngo yaratoboye akavuga yabitewe n’amashusho y’imirambo y’abangavu aherutse gushyirwa ahagaragara na Boko Haram ivuga ko baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Nigeria. Aya mashusho kandi yagaragayemo abo bakobwa basubirishwamo amagambo asaba kurekurwa kw’abarwanyi ba Boko Haram ngo babe ingurane yabo.

Amina mu gahinda kenshi ntiyabashije kugira icyo atangaza kijyanye n’uko bafashwe avuga ko atibuka ibyabaye kuri uriya munsi w’amateka.

Abajijwe aho yakuye imbaraga zo gutoroka, yavuze ko yari azi neza ko nyina amuhangayikiye ibyo bikamwongerera imbaraga n’umurava wo gushaka uko yacika.

Amina yagaragaje ko yifuza gusubira ku ishuri aho yavuze ko atagitewe ubwoba na Boko Haram.

Ati “Ubu ntabwo ngitewe ubwoba na Boko Haram kuko sibo Mana yanjye.”

Kuva aba bana b’abakobwa bashimutwa na Boko Haram, Guverinoma ya Nigeria yakomeje gushinjwa imbaraga nke yagize mu kubabohora.

Mu gihe kirenga umwaka, Amina niwe wenyine ubashije kwigobotora amaboko y’aba barwanyi ba Boko Haram.

Mu butumwa Amina yageneye bagenzi be basigaye yagize ati ‟Ntimutakaze icyizere, kuko umunsi umwe namwe Imana izabagirira neza musubire mu miryango yanyu, mugire umutima ukomeye kandi ntimucogore gusenga namwe muzatabarwa nk’uko nange natabawe.”

Amina Ali ahora atekereza ku mugabo we
Amina Ali(uteruye umwana) mu gahinda gakomeye ko kubura umugabo we ubarizwa mu mutwe wa Boko Haram

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved