Umugore wa Perezida Mugabe ushinjwa gukubita umunyamideli yasabiwe ubudahangarwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kanama 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Grace Mugabe, Umufasha wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yasabiwe ubudahangarwa n’igihugu cye nyuma yo gushinjwa gukubita umunyamideli amuziza kumusangana n’abahungu be.

Grace Mugabe ashinjwa gukubita Gabriela Engels w’imyaka 20 ku cyumweru ubwo yamusanganaga n’abahungu be muri hotel mu mujyi wa Johanesburg.

Grace bivugwa ko yari yagiye muri Afurika y’Epfo kwivuza igufwa ry’akabombambari ryavunitse kandi ngo yari yagiye nk’umuntu usanzwe atari ku ruhushya rw’inzira rw’abayobozi bakuru.

Nyuma yo guhabwa ikirego, Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yacyakiriye indetse inatangaza ko Grace aza kugaragara mu rukiko ariko ntibyabaye.

Ikinyamkuru The Guardian cyatangaje ko impamvu Grace atagaragaye mu rukiko, igihugu cye cyasabye ko yahabwa ubudahangarwa nubwo yaje muri gahunda zitarebana n’igihugu.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri ifite Polisi mu nshingano ryavugaga ko Grace akiri muri Afurika y’Epfo. Abanyamategeko n’intumwa za Leta ya Zimbabwe nibo basabye ko uwo mufasha wa Perezida ahabwa ubudahangarwa.

Polisi ivuga ko Grace yagombaga kugaragara mu rukiko kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi icyakora atigeze ahahinguka ngo yisobanure ku byaha ashinjwa.

Gabriela watanze ikirego yavuze ko Grace Mugabe yamuhondaguye umugozi wifashishwa mu gushyira umuriro mu byuma by’ikoranabuhanga. Uwo munyamideli avuga ko ubwo yakubitwaga abarinzi bagera ku icumi ba Grace Mugabe bari bahagaze bari kureba gusa. Gabriela abonye ntawe umwitayeho ngo amutabare yakijijwe n’amaguru.

Grace Mugabe ushinjwa gukubita umunyamideli yasabiwe ubudahangarwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza