00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Magufuli ararwaye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Mata 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Janet Magufuli, umugore wa John Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania ararwaye, nyuma yo kugira ibibazo byaturutse ku kunanirwa kwakira urupfu rw’umugabo we rwabaye mu kwezi gushize.

Umuhungu wa Magufuli witwa Joseph ubwo yari yitabiriye umuhango wari urimo Perezida Samia n’abagize Guverinoma, yavuze ko nyina atabashije kuboneka kuko ari kwitabwaho n’abaganga.

Ati “Yansabye ko nshimira abanya-Tanzania ku bwo kudufata mu mugongo no kubana natwe nyuma y’urupfu rwa Dr Magufuli kugeza ashyinguwe mu kwezi gushize.”

Ni ku nshuro ya mbere umuhungu wa Magufuli avuze mu ruhame nyuma y’urupfu rwa se, ndetse na mbere yaho ubwo se yari akiri Perezida, ntiyakundaga kugaragara.

Nyuma y'urupfu rw'umugabo we, bivugwa ko Janet Magufuli yananiwe kubyakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .