Kwamamaza

Umubare w’Abarundi bamaze guhunga wageze ku bihumbi 300

Yanditswe kuya 24-09-2016 saa 09:51' na Mukaneza M.Ange


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ryatangaje ko umubare w’Abarundi bakomeje guhungira mu bihugu by’ibituranyi kubera ubugizi bwa nabi, ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko, iyicaruboza, ishimutwa bigaragara mu Burundi, umaze kugera ku bihumbi 300.

Abarundi batangiye guhunga muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, hagahita hatangira imyigaragambyo yo kubyamagana.

UNHCR ivuga ko nubwo umubare w’abakomeje guhunga muri uyu mwaka utangana n’uwabahunze mu 2015, muri Nyakanga na Kanama abagera ku bihumbi 20 binjiye mu bihugu bituranye n’u Burundi. Benshi mu basaba ubuhungiro ni abo mu duce twa Kirundo, Makamba, Bujumbura, Cibitoke na Rumongi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 23 Nzeri 2016, i Genève mu Busuwisi, Umuvugizi wa UNHCR, William Spindler, yavuze ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera, hakaba hari impungenge ko ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imiryango nterankunga bitazabasha kubabonera ubufasha bakeneye.

Ati “Bamaze kurenga ubushobozi bwa biriya bihugu bibakira ndetse imibereho ikomeje kuba mibi kuri benshi mu mpunzi, biganjemo abagore n’abana.”

Yakomeje avuga ko kandi izi mpungenge zitadeteze gushira igihe cyose ibibazo biri mu Burundi bikomeje kuba agatereranzamba ndetse ahamagararira Umuryango Mpuzamahanga gukomeza guharanira amahoro no guha ubufasha ibihugu byakiriye iz’impunzi.

Kugeza ubu Tanzania niyo imaze kwakira impunzi z’Abarundi nyinshi, aho bageze ku 163,084, ni mu gihe u Rwanda rumaze kwakira ibihumbi 81, kimwe cya kabiri akaba ari abana biganjemo abatandukanye n’ababyeyi babo, aho UNHCR ikomeje gushakisha uko yabahuza n’imiryango yabo.

Mu bindi bihugu nka Uganda na Congo n’aho impunzi zugarijwe n’ibibazo birimo amacumbi atangiye gusaza no kutabona ubuvuzi bukwiriye kubera ubushobozi buke bw’ibihugu.

Mu 2016 UNHCR yasabye inkunga y’amadorali ya Amerika miliyoni 175.1 yo gukoreshwa mu gushakira ubufasha Abarundi, kugeza ubu ariko amaze kuboneka ni miliyoni 4.7 gusa.

Impunzi z'Abarundi zitegereje kujyanwa mu Nkambi ya Mahama

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 15 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved